Vestine na Dorcas batangiranye imbaraga urugendo rwabo rushya nyuma yo gutandukana na MIE
Abahanzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Vestine na Dorcas, basohoye amashusho y’indirimbo yabo nshya bise ‘Itabaza’, ibaye iya mbere bashyize hanze nyuma yo gutandukana na MIE Empire, yari imaze imyaka itanu ibafasha mu rugendo rwabo rwa muzika.
Iyi ndirimbo igaragaza intangiriro y’icyiciro gishya bahisemo gukomeza nk’abahanzi bigenga.
‘Itabaza’ yanditswe n’umuhanzi Niyo Bosco, mu gihe amashusho yayo yafatiwe muri Canada agatunganwa na Chriss Eazy binyuze muri Eazy Films Production. Ije ikurikira indirimbo ‘KiSiMa’, yari iheruka gusohoka mu mezi atanu ashize.
Gusohora iyi ndirimbo bibaye nyuma y’aho Vestine na Dorcas batangarije abakunzi babo ko batangiye urugendo rushya nk’abahanzi bigenga, basoza ubufatanye bari bafitanye na MIE Empire. Nubwo bemera ko gufata iki cyemezo bitari byoroshye, bavuze ko basanze igihe kigeze cyo gutera indi ntambwe mu rugendo rwabo rwa muzika no kwagura icyerekezo cyabo.
Mu myaka itanu bamaze bakorana na MIE Empire iyobowe na Murindahabi Iréné (M. Iréné), Vestine na Dorcas bageze ku bikorwa byinshi byabagize bamwe mu bahanzi bakomeye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana mu Rwanda. Muri icyo gihe basohoye indirimbo zakunzwe cyane zirimo ‘Yebo’, ‘Emmanuel’, ‘Iriba’, ‘Ihema’, ‘Umutaka’ n’izindi zafashije ubutumwa bwabo kugera ku bakunzi b’umuziki wa Gospel bo mu Rwanda no hanze yarwo.
Urugendo rwabo rwa muzika rwatangiye bakiri bato, bagaragara nk’impano zidasanzwe mu ndirimbo zihimbaza Imana. Uko imyaka yagiye ishira, bakomeje kugaragaza ubuhanga mu kuririmba no gutanga ubutumwa bwubaka ukwemera, ibintu byatumye begukana imitima ya benshi ndetse bahamagarwa mu bitaramo n’ibiterane bitandukanye byo mu Rwanda no mu mahanga.
Uyu munsi, bari mu bahanzi bafite izina rikomeye mu muziki wa Gospel nyarwanda.
Umubano wa Vestine na Dorcas na MIE Empire wabaye umwe mu nkingi z’iterambere ryabo mu muziki. Mu gihe bakoranaga, MIE yabafashije mu micungire y’ibikorwa byabo, itunganywa ry’indirimbo, amashusho ndetse no kubageza ku isoko ryagutse ry’umuziki.
Indirimbo ‘Itabaza’ ni ikimenyetso cy’uko Vestine na Dorcas batangiye icyiciro gishya cy’umuziki wabo bafite icyizere cyo gukomeza kwamamaza ubutumwa bwiza binyuze mu bihangano byigenga.