TOP 7 Gospel Songs of the Week: Indirimbo 7 zikomeje kwigarurira imitima y’abakunzi b’umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana muri iki cyumweru
2 mins read

TOP 7 Gospel Songs of the Week: Indirimbo 7 zikomeje kwigarurira imitima y’abakunzi b’umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana muri iki cyumweru

Mu rwego rwo gukomeza kwamamaza ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo no guhumuriza imitima y’abizera, abahanzi n’amakorari atandukanye bakomeje gushyira hanze indirimbo nshya zifasha abantu kwegera Imana no kuyiramya.

Muri iki cyumweru, izi ni zo ndirimbo zirindwi zigaragaje ubuhanga n’ubutumwa bukomeye, zikomeje kwakirwa neza n’abakunzi b’umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana mu Rwanda.

1. Vestine & Dorcas – ITABAZA
Abavandimwe Vestine na Dorcas bagarukanye indirimbo ITABAZA, yibutsa abakristo ko Imana ari yo buhungiro n’ubutabazi nyakuri mu bihe byose.

2. Felix N. Dume, Ben & Chance – NI YESU WABIKOZE
Muri iyi ndirimbo, aba bahanzi bashimangira ko ibyo umuntu agezeho byose bikorwa n’ubuntu n’imbaraga za Yesu Kristo. Ubutumwa bwayo bushishikariza abantu guha Imana icyubahiro no kuyishimira ibyo yabakoreye.

3. Jehovah Jireh Choir – ONGERA UKORE YESU
Korali Jehovah Jireh iririmba isaba Yesu kongera gukora ibitangaza nk’uko yabikoraga kera. Indirimbo ihamagarira abantu gukomeza kwizera ko Imana igifite ubushobozi bwo guhindura ubuzima bw’abayiringira.

4. Salem Choir ADEPR Kabuga – KIMARANZARA
Muri KIMARANZARA, Korali Salem yerekana ko Kristo ari we mutsima w’ubugingo ukuraho inzara n’inyota byo mu mwuka agahindura ubuzima. Ni ubutumwa buhamagarira abantu gushakira ubuzima bwabo muri Yesu.

5. Iriba Choir – Turi Abe
Turi Abe ni indirimbo yibutsa abakristo ko ari aba Kristo kandi bakwiye kubaho bagaragaza indangagaciro z’Ubwami bw’Imana.

6. Tonzi – Imitima
Umuhanzi Tonzi agaruka kubutumwa bwibutsa abantu ko Yesu ariwe uruhura imitima ibuze ibyiringiro. Ni indirimbo ishishikariza buri wese kwisuzuma no kwegera Imana n’umutima uboneye.

7. Wasafiri Choir ADEPR Ruvumera – MFITE ISEZERANO
Korali Wasafiri isoza uru rutonde n’indirimbo MFITE ISEZERANO, yibutsa abakristo ko amasezerano Imana yasezeranyije abayizera adahinduka.

Izi ndirimbo zose zihuriye ku ntego imwe yo kwamamaza ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo, gukomeza ukwizera kw’abamaze kumenya Imana no guhumuriza abari mu bihe bikomeye. Zikomeje kwakirwa neza n’abakunzi b’umuziki wo kuramya no guhimbaza Iman, ndetse zikaba zitezweho gukomeza kugira uruhare mu gukura mu buryo bw’umwuka kw’abazumva ubutumwa bwazo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *