All Women Together Conference 2026 igiye kongera guhuriza hamwe abagore mu rugendo rwo guhindura ubuzima
Abategura “All Women Together Conference 2026” batangaje gahunda y’ihuriro rizahuza abagore baturutse imihanda yose mu gitaramo kizabera I Kigali Abategura ihuriro ngarukamwaka All Women Together Conference 2026 batangaje ko imyiteguro yaryo igeze kure, aho rizabera muri BK Arena kuva ku wa 11 kugeza ku wa 15 Kanama 2026.
Insanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti “From Victims to Champions”, ishingiye ku ijambo riboneka muri Zaburi 68:12, rigamije guhumuriza no gukomeza abagore kugira ngo bave mu bihe bibakomereye bagere ku buzima bwo gutsinda no kugira umumaro mu muryango no mu gihugu.Iri huriro rizayoborwa na Apotre Alice Mignonne Kabera, washinze All Women Together, rikazanitabirwa n’abigisha batandukanye baturutse mu Rwanda no hanze yarwo. Mu bazatanga inyigisho harimo abapasiteri, abavugabutumwa n’inzobere mu bijyanye n’ubuzima bw’umuryango n’iterambere ry’umugore, biteganyijwe ko bazasangiza abaryitabira inyigisho zigamije kubaka ubuzima bwa gikristo, ubuyobozi n’iterambere ry’umuryango.
Gahunda y’iri huriro izatangira ku wa Kabiri, tariki ya 11 Kanama, n’amateraniro ya nimugoroba azaba kuva saa cyenda n’igice kugeza saa tatu z’ijoro. Ku wa Gatatu hazabaho ikiganiro cyihariye cyiswe “I Am That Woman” kuva saa yine kugeza saa saba z’amanywa, mbere y’uko hakomeza amateraniro ya nimugoroba. Ku wa Kane hazatangwa inyigisho ku nsanganyamatsiko ivuga ku kuba umukristo mwiza mu rwego rw’akazi n’ubucuruzi, zikurikirwe n’amateraniro ya nimugoroba.Ku wa Gatanu, gahunda izibanda ku kubaka umuryango binyuze mu kiganiro cyiswe “Save a Family, Save a Nation”, kigamije gushimangira uruhare rw’umuryango mu iterambere ry’igihugu.

Abategura All Women Together Conference batangaje gahunda n’abazigisha bazitabira ihuriro rya 2026
Ku wa Gatandatu, tariki ya 15 Kanama, hazasozwa ibikorwa byo kwizihiza imyaka 20 iri huriro rimaze rigira uruhare mu guhindura ubuzima bw’abagore, binyuze mu gikorwa cyiswe “#Wirira20 20 Years of Impact.Abategura iri huriro batangaje ko kwinjira ari ubuntu, banasaba abazaryitabira kwiyandikisha hakiri kare kugira ngo imyiteguro izagende neza.
Kwiyandikisha bikorwa hifashishijwe WhatsApp cyangwa urubuga rwabugenewe, mu rwego rwo korohereza abifuza kuzitabira iri huriro ritegerejwe n’abagore benshi bo mu Rwanda no mu bindi bihugu.All Women Together Conference imaze imyaka myinshi ari urubuga ruhuza abagore b’ingeri zitandukanye bagahugurwa, bagasengerwa ndetse bagaterana imbaraga zo kugira uruhare rugaragara mu muryango, mu Itorero no mu iterambere ry’igihugu. Abategura iri huriro bemeza ko integanyanyigisho z’uyu mwaka zizafasha abaryitabira gusohoka bafite icyerekezo gishya, icyizere n’imbaraga zo guhangana n’imbogamizi no kuba intangarugero mu buzima bwa buri munsi.
