Chorale Hoziyana  ADEPR Nyarugenge igiye guhuriza hamwe abakirisitu mu gitaramo cyihariye cyo kuramya
2 mins read

Chorale Hoziyana ADEPR Nyarugenge igiye guhuriza hamwe abakirisitu mu gitaramo cyihariye cyo kuramya

Chorale Hoziyana ya ADEPR Nyarugenge igiye gukora igitaramo cyihariye cyo kuramyaChorale Hoziyana yo mu Itorero rya ADEPR Nyarugenge igiye gutegura igitaramo cyihariye cyo kuramya no guhimbaza Imana, kizaba ku wa 19 Nzeri 2026 i Kigali. Iki gitaramo cyiswe “Hoziyana Acoustic Worship Night”, kikaba kigamije guhuriza hamwe abakirisitu n’abakunzi b’umuziki wo kuramya Imana.

Iki gitaramo kizabera kuri GLADS Apartment, Ndera-Kigali, aho imiryango izafungurwa saa munani z’amanywa (2:00 PM). Abateguye iki gikorwa batangaje ko kwinjira ari ubuntu, bityo buri wese uzifuza kwifatanya na Chorale Hoziyana muri uwo mugoroba akaba yemerewe kuhagera nta kiguzi.Mu rwego rwo kurushaho gutuma iki gitaramo kiba umwanya wo gusenga no gutekereza ku Mana, hazaba ubutumwa bw’ijambo ry’Imana buzatangwa na Pr. Rukundo Octave Uyu muvugabutumwa azafasha abitabiriye igitaramo gutekereza ku ruhare rwo kwizera no kumenya no ibikorwa bikomeye by’Imana.

ADEPR Nyarugenge: Chorale Hoziyana igiye gutaramira abakunzi b’umuziki wo kuramya

Chorale Hoziyana iteganya kandi kuririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana mu buryo bwa acoustic, uburyo buzafasha abitabiriye kwibanda ku butumwa buri mu ndirimbo no kugira umwanya wihariye wo gusenga. Iki gikorwa kandi kizaba umwanya wo kugaragaza impano z’abagize iyi chorale no gukomeza umurimo w’ivugabutumwa binyuze mu muziki.

Kwinjira ni ubuntu: Hoziyana yatangaje igitaramo cyihariye cyo kuramya

Abateguye igitaramo bagishingiye ku murongo wo muri Zaburi 145:4, ugira uti: “Ab’igihe bazashimira ab’iki gihe imirimo yawe, bababwire iby’imbaraga wakoze.” Ubu butumwa ni bwo bwashyizwe ku itangazo ry’igitaramo, bugaragaza intego yo gusigasira no kugeza ku bandi inkuru z’ibikorwa by’Imana.Chorale Hoziyana ikaba itumira abantu b’ingeri zitandukanye kuzitabira Hoziyana Acoustic Worship Night bakazafatanya mu kuramya, guhimbaza no kumva ubutumwa bw’ijambo ry’Imana. Biteganyijwe ko uyu mugoroba uzaba umwanya w’ingenzi wo gusangira ukwizera no gukomeza umurimo w’Imana binyuze mu ndirimbo n’ubutumwa.

Hoziyana Acoustic Worship Night izarangwa n’indirimbo zo kuramya n’ubutumwa bw’Imana

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *