Musenyeri Papias yagaragaje agahinda aterwa n’abana bafungiye ibyaha byo gufata ku ngufu
Musenyeri Papias Musengamana, Umwepiskopi wa Diyosezi Gatolika ya Byumba, yasabye ababyeyi, abayobozi, Kiliziya n’umuryango Nyarwanda muri rusange kongera imbaraga mu kurinda abana no gukumira ibyaha bikorwa n’abakiri bato.
Musenyeri Papias yabigarutseho ku Cyumweru tariki ya 23 Kamena 2026, ubwo hasozwaga Ihuriro ry’Urubyiruko ryabereye muri Diyosezi ya Byumba.
Mu gihe cy’iminsi ine y’iri huriro, urubyiruko rwagize umwanya wo gusura Igororero ry’Abana bato riherereye mu Karere ka Nyagatare, aho rwahuye n’abana bari guhabwa ubufasha n’uburere bubafasha kwisubiraho.
Musenyeri Papias yavuze ko ibyababaje cyane ari ukubona umubare munini w’abana bafite hagati y’imyaka 14 na 17 bafungiye ibyaha byo gufata ku ngufu.
Ati: “Birababaje bikanababaza kubona 60, 70% by’abana bari hagati ya 14 kugeza kuri 17 icyaha cyabajyanye aho bari ari ugufata ku ngufu.”
Yavuze ko iki kibazo kidakwiye kurebwa nk’inshingano z’inzego z’ubutabera gusa, ahubwo ko ababyeyi, abayobozi, Kiliziya n’abaturage bose bakwiye kwibaza uruhare bafite mu gukumira imyitwarire ishobora kugeza abana kuri ibyo byaha.
Yasabye kongera kwita ku burere bw’abana
Musenyeri Papias yavuze ko imwe mu mpamvu zituma abana bagwa mu byaha ikwiye gushakirwa mu buryo barerwamo, asaba ababyeyi kudatererana inshingano zabo zo gukurikirana abana no kubafasha gukura bafite indangagaciro.
Yagaragaje kandi ko ibibazo by’abana bakora ibyaha bikwiye kwitabwaho mu buryo bwihariye, hagamijwe ko bakosoka kandi bakagaruka mu muryango bafite amahirwe yo kubaka ejo hazaza habo.
Yanagarutse ku kibazo cy’abana baba mu Igororero hamwe na ba nyina, cyane cyane abavutse cyangwa bakiri bato cyane.
Yasabye ko hakorwa ubuvugizi kugira ngo abana batagira uruhare mu byaha by’ababyeyi babo badahanwe n’ingaruka z’igihe kirekire ziterwa no gukurira mu Igororero.
Ati: “Umwana wavutse afite agaciro kure kureka amakosa nyina yakoze aho kugira ngo azamare imyaka 15 nawe ari kumwe na nyina wakoze amakosa.”
Musenyeri Papias yasabye ko amategeko n’ingamba zirebana n’abana bakoze ibyaha byasuzumwa neza, kugira ngo ibihano n’uburyo bwo kubafasha gukosoka bihuze n’intego yo kubasubiza mu buzima busanzwe.
Minisitiri Utumatwishima yemeye gukora ubuvugizi
Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Dr. Utumatwishima Jean Nepo Abdallah, wari witabiriye gusoza iri huriro, yavuze ko ikibazo cyagaragajwe na Musenyeri Papias kizagezwa ku nzego zibifite mu nshingano.
Yavuze ko bazakorana n’inzego bireba kugira ngo harebwe uburyo abana bafunzwe, cyane cyane ababyarana n’abana babo bakiri impinja, bafashwa mu buryo buboneye.
Ati: “Ndabizeza ubuvugizi ku byo mwabonye mu Igororero rya Nyagatare.”
Imibare yatanzwe igaragaza ko Igororero ry’Abana bato riri mu Karere ka Nyagatare ryakira abana barenga 800, ibintu byongera uburemere bw’ubutumwa bwatanzwe na Musenyeri Papias ku bijyanye no gukumira ibyaha no gufasha abana bakoze amakosa kwisubiraho.
Musenyeri Papias yasabye ko ubutumwa bw’Ihuriro ry’Urubyiruko bwo kuba “abahamya b’amizero, ubuvandimwe n’amahoro” butagarukira ku magambo gusa, ahubwo bukajyana no gushakira hamwe ibisubizo ku bibazo bifatika byugarije urubyiruko.
Yashimangiye ko gufunga umwana igihe kirekire bidakwiye gufatwa nk’igisubizo cyonyine, ahubwo ko hakwiye kubaho uburyo bwo kumufasha gusubira ku murongo, gukira ibikomere no kongera kugira uruhare rwiza mu muryango.