Mpora nsenga nsaba Imana ngo izanyereke igihe gikwiye cyo kuva mu muziki ntarasenya ibyo nubatse – Davido
2 mins read

Mpora nsenga nsaba Imana ngo izanyereke igihe gikwiye cyo kuva mu muziki ntarasenya ibyo nubatse – Davido

Umuhanzi w’icyamamare wo muri Nigeria, Davido, yatangaje ko ahora asenga asaba Imana kumwereka igihe gikwiye cyo guhagarika ibikorwa bya muzika, atarasenya umurage n’ibyo amaze kugeraho.

Yavuze ko kwemera ubuyobozi bw’Imana ari ingenzi, cyane cyane ku byamamare bihura n’igitutu gikomeye cyo gukomeza kugumana izina n’icyubahiro.

Mu kiganiro aherutse kugirana n’itangazamakuru ryo muri Nigeria, Davido yagarutse ku buzima bugoye ibyamamare bikunze guhura na bwo, by’umwihariko iyo ubwamamare bwabyo butangiye kugabanuka cyangwa abantu bagatangira kubibona ukundi.

Yavuze ko kubona abantu bigeze kuba ibyamamare bikomeye bakaza gutakaza icyubahiro bari bafite ari ibintu bibabaza kandi bishobora kugira ingaruka zikomeye ku buzima bwo mu mutwe.

Ati: “Bibaye ngombwa ko hari ikintu kimwe nakubaka, nakubaka ikigo gifasha abantu bigeze kuba ibyamamare kandi bageze kuri byinshi cyane mu buzima. Ni ibintu bigoye kuba uri ku rwego rwo hejuru cyane, hanyuma mu kanya gato ukisanga utakiruriho.”

Uyu muhanzi yavuze ko iyo ari yo mpamvu ahora yegera Imana mu isengesho, ayisaba ubwenge n’ubuyobozi kugira ngo amenye igihe gikwiye cyo gusoza urugendo rwe rwa muzika.

Yagize ati: “Mpora nsenga nsaba Imana ngo izanyereke igihe gikwiye cyo kuva mu muziki ntarasenya ibyo nubatse.”

Davido yagaragaje ko gukomeza kubungabunga ibyo umuntu yagezeho bishobora kugorana kurusha kubigeraho ubwabyo, kuko uko umuntu agenda amenyekana ari na ko ibyo abantu bamwitezeho birushaho kwiyongera.

Mu gusobanura uko igitutu cyo kuba icyamamare kiba kimeze, yatanze urugero ku mukinnyi w’umupira w’amaguru Cristiano Ronaldo, avuga ko n’ubwo yanditse amateka akomeye muri ruhago, hari abantu batangiye kumunenga no kumuseka nyuma yo gusezererwa mu mikino y’Igikombe cy’Isi.

Davido agaragaza ko n’ubwo umuntu yaba afite ubwamamare, ubutunzi n’ibikombe byinshi, aba agikeneye kuyoborwa n’Imana no kwita ku buzima bwe bwo mu mutwe.

Mu myemerere ya gikristo, gusaba Imana ubuyobozi mbere yo gufata ibyemezo bikomeye ni kimwe mu bimenyetso byo kwicisha bugufi no kwemera ko ejo hazaza h’umuntu hari mu maboko yayo.

Mu gihe ibiganiro ku buzima bwo mu mutwe bikomeje kwiyongera hirya no hino ku isi, ubuhamya bwa Davido bwibutsa ko ubwamamare butakuraho ibigeragezo by’ubuzima. Ahubwo, busaba umuntu gukomeza kwiringira Imana, gusenga no kugira ubushishozi kugira ngo umurage yubatse utazasenywa n’ibyemezo bifashwe igihe kitari cyo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *