Hari urubyiruko tutakibasha kugeraho_ Kiliziya Gatolika yasabye ubuvugizi ku kiliziya zafunzwe
Arikiyepisikopi wa Kigali akaba na Perezida w’Inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda, Antoine Cardinal Kambanda, yasabye Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Dr. Utumatwishima Jean Nepo Abdallah, gukora ubuvugizi ku kiliziya zimwe zafunzwe ariko zikaba zarashyize mu bikorwa ibyo zasabwe gukosora.
Cardinal Kambanda yabigarutseho ku wa 23 Kanama 2026, ubwo hasozwaga Ihuriro ry’Urubyiruko Gatolika ryari rimaze iminsi rihuza urubyiruko rw’Abagatolika mu Rwanda.
Iri huriro ryitabiriwe n’urubyiruko rusaga 5,000 rwaturutse mu madiyosezi icyenda, rikaba ryaratangijwe ku wa 19 Kanama 2026. Ryasojwe rifite insanganyamatsiko igira iti “Turi abahamya b’amizero, ubuvandimwe n’amahoro”, igamije gushishikariza urubyiruko kugira uruhare mu kubaka umuryango urangwa n’amahoro, ubumwe n’icyizere.
Mu ijambo rye, Cardinal Kambanda yavuze ko gufunga zimwe mu kiliziya bigira ingaruka ku bushobozi bwa Kiliziya bwo kugera ku rubyiruko no kurufasha mu buzima bw’imyemerere, imyitwarire n’imibanire.
Ati: “Hari urubyiruko tutakibasha kugeraho kuko aho rwasengeraga hafunzwe.”
Yasabye Minisitiri Utumatwishima kugira uruhare mu gukemura iki kibazo, avuga ko hari kiliziya zafunzwe nyuma yo gusabwa kuzuza ibisabwa ariko zimwe zikaba zarashyize mu bikorwa ibyo zasabwe.
Ati: “Nyakubahwa Minisitiri, kuri kiliziya nyinshi zifunzwe, twakoze byinshi byari bikeneye gukosorwa, turabasabye mudukorere ubuvugizi.”
‘Nta mwana mubi ubaho’
Cardinal Kambanda yavuze ko urubyiruko rudakwiye gufatwa nk’ikibazo, ahubwo ko rukwiye guhabwa uburere, ubufasha n’umwanya wo gukoresha ubushobozi rufite mu kubaka igihugu.
Ati: “Nta mwana mubi ubaho, urubyiruko iyo rudatereranywe nta kibazo rwateza, ariko hari ubwo bafatiranywa n’abashaka kubonana no kubarangaza.”
Yagaragaje ko Kiliziya ifite uruhare mu gufasha urubyiruko kugira indangagaciro nziza, kurwubakira ukwemera no kurufasha guhangana n’ibishuko n’ibibazo bishobora kuruganisha mu bikorwa bibangiza.
Ni muri urwo rwego yavuze ko kongera gufungura kiliziya zujuje ibisabwa byafasha Kiliziya kongera kugera ku rubyiruko ruri mu bice bitandukanye by’igihugu.
Ati: “Kudufungurira izo kiliziya bizatuma tubasha kubageraho. Hari aho tutakibasha kugera, hari aho tubabazwa no gusanga baramaze kugera kure bishora mu bikorwa bibangiza.”
Ibyo Cardinal Kambanda yasabye bibaye mu gihe u Rwanda rwakoze igenzura ry’insengero n’ahandi ho gusengera mu gihugu, hagamijwe kureba niba byujuje ibisabwa n’amategeko.
Muri iryo genzura harebwaga ibintu birimo umutekano w’abahasengera, isuku, imiterere y’inyubako, ibyangombwa n’ibindi bisabwa kugira ngo ahantu ho gusengera hakore mu buryo bwemewe.
Leta y’u Rwanda yatangaje ko hasuzumwe ahantu ho gusengera harenga 14,000, muri ho aharenga 8,000, bingana na hafi 70%, hafunzwe kubera kutuzuza ibisabwa.
Icyakora, Leta yasobanuye ko gufunga ahantu ho gusengera bidahita bivuze ko idini cyangwa itorero bifitanye isano na ho na ryo riba rifunzwe.
Ihuriro ry’Urubyiruko Gatolika ryasojwe nyuma y’iminsi ine y’ibikorwa bitandukanye byahuje urubyiruko rusaga 5,000 rwaturutse mu madiyosezi icyenda yo mu Rwanda.
Cardinal Kambanda yavuze ko ubutumwa bw’ihuriro bwo kuba abahamya b’amizero, ubuvandimwe n’amahoro bukwiye no kujyana no kureba ibibazo bifatika urubyiruko ruhura na byo.
Yashimangiye ko kugira ahantu urubyiruko ruhurira, rukigishwa kandi rugahabwa ubufasha ari ingenzi mu kurufasha gukura rufite indangagaciro no kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu.
Ku ruhande rwe, Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Dr. Utumatwishima Jean Nepo Abdallah, yavuze ko ikibazo cyagaragajwe na Cardinal Kambanda kizakorerwa ubuvugizi.
Yavuze ko hazafatwa umwanya wo gukorana n’inzego bireba, harebwe icyakorwa ku bijyanye n’ahantu ho gusengera hafunzwe ndetse n’uruhare rwaho mu kugera ku rubyiruko.