Gentil Bigizi mu ndirimbo Inkuru Simpamo yashimangiye ko Yesu aruta cyane uko abantu bamuvuga
Umuhanzi w’indirimbo zihimbaza Imana, Gentil Bigizi, yagaragaje uburyo umuntu ashobora kumenya Yesu mu buryo burenze ibyo yumvise ku bandi, abinyujije mu ndirimbo ye “Inkuru Simpamo.”
Muri iyi ndirimbo, Gentil avuga ko hari igihe umuntu ashobora kumenya Yesu abinyujije ku byo abandi bamuvugaho, ariko akagera aho agira ubunararibonye bwe bwite bwo kumumenya, agasanga ibyo yabwiwe bitagereranywa n’uwo Yesu ari we.
Agira ati: “Inkuru ntabwo ari impamo / Uko abantu bambwiye Yesu imyaka myinshi.”
Mu ntangiriro z’indirimbo, Gentil avuga ko nawe yigeze kumva abantu bavuga Yesu, akibwira ko uko bamuvuga ari ko ari.
Ati: “Numvaga abantu bamuvuga / Nanjye nkangirango niko ari / Nsanga inkuru atari impamo.”
Iyi mirongo igaragaza ihinduka rishingiye ku bunararibonye bw’umuntu ku giti cye. Umuhanzi ntabwo ahakana ibyo abandi bamuvugaho Yesu, ahubwo ashimangira ko ibyo umuntu yumva bishobora kuba bike ugereranyije n’ibyo ashobora kumenya iyo agize ubunararibonye bwihariye bwo kwizera.
Ni muri urwo rwego asaba abamenye neza Yesu kutagumana ibyo bamenye, ahubwo kubisangiza abandi.
Ati: “Niba waramenye ko ari mwiza / Bibwire abandi / Babwire ko arenze cyane uko babivuga.”
Kimwe mu bintu Gentil agarukaho cyane ni ukwibaza ku buryo Imana yaje mu isi mu ishusho ya muntu.
Ati: “Ikindi kintu cyantangaje cyane / Imana kwerekanwa ari umuntu muri iyi si / Birenze ubwenge bw’abantu.”
Avuga ko n’abanyabwenge n’abahanga bashobora kugorwa no gusobanura iri banga, agira ati: “Byanabereye inshoberamahanga.”
Muri iyi ndirimbo agaruka ku bavugabutumwa batandukanye barimo Gitwaza, Mbonyi Pawulo n’abandi, ni mu gihe no mu mashusho y’indirimbo bakaba baragiye bagagaramo. Ni indirimbo igizwe n’iminota ine n’amasegonda 55.
Gentil Bigizi ni umuhanzi w’indirimbo zihimbaza Imana, uzwi cyane mu bihangano bye byibanda ku kwizera, urukundo rw’Imana, ubuntu bwayo n’umubano w’umuntu na Yesu Kristo. Indirimbo ze zikunze gutanga ubutumwa bwo gukomeza abakirisitu no kubashishikariza gusangira n’abandi ibyo bamenye ku Mana.
Mu ndirimbo, Gentil Bigizi ahuza ukwemera, ukwigira ku buhamya bw’abandi, ubusobanuro bw’uko Imana yaje mu muntu, ubuntu bwa Yesu n’igitambo cye, byose kugira ngo agaragaze igitekerezo kimwe: Yesu aruta cyane uko abantu bashobora kumuvuga.