Ku nshuro ya mbere, Israel Mbonyi agiye kuririmba mu Umuryango Mwiza Live Concert, igitaramo cyateguwe na Family of singers choir
2 mins read

Ku nshuro ya mbere, Israel Mbonyi agiye kuririmba mu Umuryango Mwiza Live Concert, igitaramo cyateguwe na Family of singers choir

Umuramyi w’icyamamare mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, Israel Mbonyi, agiye kwitabira ku nshuro ya mbere igitaramo cya Family of Singers Choir, kizaba ku wa 20 Nzeri 2026 muri Camp Kigali, cyiswe “Umuryango Mwiza Live Concert Season 3.

”Iki gitaramo cyateguwe na Family of Singers Choir, kikaba gifite insanganyamatsiko igaruka ku murongo wo muri Yosuwa 24:15 ugira uti: Ariko jye n’inzu yanjye, tuzakorera Uwiteka.” Ni igikorwa kigamije guhuriza hamwe abakunzi b’umuziki wa Gospel mu mwanya wo kuramya Imana, guhimbaza no kwakira ubutumwa binyuze mu ndirimbo.

Israel Mbonyi ni umwe mu baramyi bakomeye kandi bakunzwe mu Rwanda, uzwi cyane ku ndirimbo zagiye zikora ku mitima y’abakunzi b’umuziki wo kuramya Imana. Kuba agiye kwitabira iki gitaramo ku nshuro ya mbere, byitezweho kukongerera umwihariko ndetse bigakurura imbaga y’abakunzi be bazifuza kumwumva ahurira ku rubyiniro na Family of Singers Choir.Muri iki gitaramo, Israel Mbonyi azafatanya kandi na Shalom Choir ya ADEPR Nyarugenge, yatangajwe nk’umwe mu bashyitsi bazasusurutsa abitabiriye iki gitaramo gikomeye.

Family of singers choir mu bihe bidasanzwe byo kuramya Imana

Uruhurirane rw’abaririmbyi nkaba n’umuramyi Israel Mbonyi ruzatanga umwanya wo gusangira ubutumwa bwiza, kuramya no guhimbaza mu buryo bwihariye.Abateguye iki gitaramo bamaze gutangaza ko amatike yatangiye kuboneka, aho itike isanzwe igura 5,000 Frw, VIP ikagura 10,000 Frw, naho VVIP ikagura 20,000 Frw. Hari kandi ameza y’abantu batandatu agura 200,000 Frw, ku bifuza kwitabira iki gitaramo bari hamwe mu buryo bwihariye.

Umuryango Mwiza Live Concert Season 3 ni igitaramo giteganyijwe ku wa 20 Nzeri 2026 muri Camp Kigali, aho Family of Singers Choir, Israel Mbonyi na Shalom Choir bazahurira mu ijoro ryahariwe kuramya no guhimbaza Imana. Kuba Israel Mbonyi ari ubwa mbere yitabiriye iki gitaramo, ni kimwe mu byitezwe kuzagishyira ku rwego rw’ibitaramo bikomeye bya Gospel bizaba mu Rwanda muri uyu mwaka.

Israel Mbonyi na Shalom Choir bagiye kuririmba mu Umuryango Mwiza Live Concert

Family of Singers Choir yongeye Israel Mbonyi na Shalom choir mu bazitabira Umuryango Mwiza Live Concert

Ibiciro by’amatike y’igitaramo cya Family of singers choir

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *