Gisubizo Ministry igeze kuri Season ya 7 nyuma y’imyaka isaga 20 mu murimo wo kuramya
Gisubizo Ministry, umuryango w’abaririmbyi bakora umurimo wo kuramya no guhimbaza Imana, yatangaje ko igiye gukora igitaramo gikomeye cyiswe “Worship Legacy Concert Season 7”, kizaba ku Cyumweru tariki ya 13 Nzeri 2026, muri Camp Kigali (KCEV), guhera saa 16:00. Iki gitaramo kizategurwa ku bufatanye na Jambo Events, mu rwego rwo gukomeza urugendo rwa Gisubizo Ministry rwo kugeza ubutumwa bwiza ku bantu benshi binyuze mu muziki n’ivugabutumwa.
Gisubizo Ministry yatangiye mu mwaka wa 2004, itangirira i Gikondo mu Mujyi wa Kigali, nk’umuryango w’abaririmbyi bafite umuhamagaro wo kuramya Imana, kwamamaza ubutumwa bwiza no kugira uruhare mu bikorwa biteza imbere imibereho y’abaturage. Ubu uyu muryango umaze kwaguka, ukaba ufite amashami arenga 35 mu bice bitandukanye by’Isi birimo Afurika, Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Burayi, Australia na Aziya. Uru rugendo rw’imyaka irenga 20 rwawuhesheje izina rikomeye mu muziki wa Gospel nyarwanda.“Worship Legacy” ni urukurikirane rw’ibitaramo Gisubizo Ministry imaze imyaka ikora, aho igamije guhuza umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana n’ubutumwa bwubaka ubuzima.

Imyaka isaga 20 ya Gisubizo Ministry igiye kwerekanwa muri Worship Legacy Season 7
Igitaramo cya mbere cy’uruhererekane cyabaye muri Gicurasi 2018 muri Christian Life Assembly (CLA) i Nyarutarama, naho Season 2 ibera muri Intare Conference Arena mu 2019. Nyuma yaho, uru ruhererekane rwakomeje kugaruka mu bihe bitandukanye, ndetse ibitaramo bya Worship Legacy byagiye biba urubuga rwo gufata indirimbo mu buryo bwa “live”. Muri Season 7, Gisubizo Ministry ivuga ko intego atari ugutegura igitaramo cyo kwidagadura gusa, ahubwo ari ugutanga umwanya wo kuramya no guhimbaza Imana, gufasha abantu kongera kuyegera no kugeza ku bitabiriye ubutumwa bw’icyizere, agakiza n’ihinduka ry’ubuzima.
Umuryango uteganya ko abazitabira bazataha bafite impinduka mu mitima, cyane cyane abafite ibibazo, agahinda cyangwa abumva bari kure y’Imana, bakabona umwanya wo kongera kubaka icyizere no gushimangira umubano wabo n’Imana.Abategura iki gitaramo batangaje ko hari abandi bashyitsi bazacyitabira, ariko ko amazina yabo atarashyirwa ahagaragara yose, bikaba biteganyijwe ko bazatangazwa mu gihe kizaza. Kuri iyi nshuro, Gisubizo Ministry yifuza guha umwanya uhagije indirimbo zayo, cyane cyane izakunzwe mu myaka yashize. Izi ndirimbo zagiye zikusanyirizwa muri albums zitandukanye za “Worship Legacy”, aho kugeza ubu bafite albums esheshatu, kuva kuri Season 1 kugeza kuri Season 6.
Mu ndirimbo zamenyekanye cyane harimo “Nguhetse ku Mugongo”, “Amfitiye Byinshi”, “Ntazakureka”, “Nabaye Umwe n’Imana” na “Humura”. Album ya gatandatu nayo yakomeje uru rugendo, irimo n’indirimbo “Nabaye Umwe n’Imana” bakoranye na The Ben. Uretse umuziki n’ibitaramo, Gisubizo Ministry ikomeje ibikorwa by’ivugabutumwa n’imibereho myiza y’abaturage, birimo gufatanya n’inzego za Leta mu gufasha abana batishoboye gusubira mu ishuri ndetse no gufasha imiryango itishoboye kubona ubwisungane mu kwivuza.
Muri gahunda zayo harimo no kwishyurira ubwisungane mu kwivuza abantu 500. Ku bijyanye na Worship Legacy Concert Season 7, amatike yatangajwe ku byiciro bitandukanye birimo Pre-Sell, Silver, Premiere, Gold na Platinum, aho igiciro gitangira ku 5,000 Frw. Abakunzi b’umuziki wa Gospel n’abifuza kugira uruhare muri iki gikorwa barashishikarizwa gukomeza gukurikirana amakuru azatangazwa na Gisubizo Ministry mbere y’itariki y’igitaramo.


