Umunsi nk’uyu mu mateka: Tariki ya 1 Nzeri
1 min read

Umunsi nk’uyu mu mateka: Tariki ya 1 Nzeri

Turi ku wa 1 Nzeri 2026.
Ni umunsi wa 244 mu minsi igize umwaka. Hasigaye iminsi 121 ngo uyu mwaka ugere ku musozo.
Ni umunsi wizihizwa hirya no hino ku Isi nk’uwahariwe kwandikirana amabaruwa hakoreshejwe intoki.
Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
1923: Imijyi ya Tokyo na Yokohama mu Buyapani yibasiwe n’umutingito wahitanye abantu ibihumbi 105. People.
1969: Muammar Gaddafi yageze ku butegetsi bwa Libya abuhiritseho Umwami Idris I.
1982: Leta Zunze Ubumwe za Amerika (…)

Turi ku wa 1 Nzeri 2026.

Ni umunsi wa 244 mu minsi igize umwaka. Hasigaye iminsi 121 ngo uyu mwaka ugere ku musozo.

Ni umunsi wizihizwa hirya no hino ku Isi nk’uwahariwe kwandikirana amabaruwa hakoreshejwe intoki.

Ku munsi nk’uyu Kiliziya Gatulika irizihiza Mutagatifu Giles

Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka

1923: Imijyi ya Tokyo na Yokohama mu Buyapani yibasiwe n’umutingito wahitanye abantu ibihumbi 105. People.

1969: Muammar Gaddafi yageze ku butegetsi bwa Libya abuhiritseho Umwami Idris I.

1982: Leta Zunze Ubumwe za Amerika zatangije agashami k’igisirikare gashinzwe ibijyanye n’isanzure aho icyicaro cyashyizwe muri Colorado.

1983: Mu gihe cy’intambara y’ubutita, indege ya Korean Air Lines Flight 007 yarashwe n’abo muri Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviete abantu 269 bahasiga ubuzima.

1985: Ubwato bwa Titanic bwari bwararohamye mu 1912 bwabonetse ku ndiba y’inyanja ya Atlantique bigizwemo uruhare n’itsinda ryari riyobowe na Robert Ballard afatanyije na Jean-Louis Michel.

Mu muziki

2010: Apple yatangije urubuga rwa Ping rwari muri iTunes, icyakora ntirwabashije kurenza imyaka ibiri rugikora.

Abavutse

1946: Havutse Roh Moo-hyun wabaye perezida wa cyenda wa Koreya y’Epfo.

1996: Havutse Zendaya, umuririmbyi n’umukinnyi wa filimi w’Umunyamerika.

Abapfuye

1981: Ann Harding, umukinnyi wa filimi w’Umunyamerika.

2012: Smarck Michel wabaye Minisitiri w’Intebe wa Haiti.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *