Ibihumbi by’Abakristo bateraniye i Nairobi mu isengesho n’ivugabutumwa muri Rhema Feast 2026
Ibihumbi by’Abakristo baturutse muri Kenya no mu bindi bice bya Afurika bateraniye muri Uhuru Park i Nairobi, aho kuva ku wa 31 Kanama kugeza ku wa 4 Nzeri 2026 hateraniye Rhema Feast 2026, igikorwa cy’iminsi itanu kizibanda ku isengesho, kuramya, kwigishwa Ijambo ry’Imana no kuvugurura ukwizera.
Rhema Feast 2026, iteraniye kuri Uhuru Park, yatangiye ku wa Mbere tariki 31 Kanama, ikaba iteganyijwe gusozwa ku wa Gatanu tariki 4 Nzeri. Abategura iki giterane bavuga ko cyahuje Abakristo, abayobozi b’amatorero, urubyiruko, imiryango ndetse n’abantu bakora mu bucuruzi baturutse mu bice bitandukanye.
Insanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti “Come, Let Us Rebuild”, ikomoka mu gitabo cya Nehemiya 2:17, aho Nehemiya ahamagarira abantu kongera kubaka inkuta za Yerusalemu.
Abategura Rhema Feast bavuga ko iyi nsanganyamatsiko igamije gushishikariza abantu kongera kubaka ubuzima bwabo bw’umwuka, imiryango n’umuryango mugari ndetse no kugira uruhare mu kuvugurura umuryango nyarwanda?
Rev. Julian Kyula, washinze Rhema Feast akaba n’umuyobozi wa Ruach Assemblies, ni we uri kuyobora iki giterane.
Mu butumwa yatanze ku munsi wa mbere, yavuze ko abantu bari bateraniye hamwe bafite intego imwe yo gusenga no kumva Ijambo ry’Imana, ashimangira ko yizera ko Imana yabahuje “kuri iki gihe” kugira ngo igire icyo ikorera muri bo.
Abigisha n’abaramyi baturutse mu bihugu bitandukanye
Rhema Feast 2026 yahuje bamwe mu bavugabutumwa n’abaramyi bazwi muri Afurika. Mu bateganyijwe kwigisha harimo Apostle Joshua Selman, Apostle Michael Orokpo, Apostle Grace Lubega, Pastor Poju Oyemade, Dr David Ogbueli, Bishop J.B. Masinde, Lady Bishop Funke Felix-Adejumo na Lady Bishop Kathy Kiuna, hamwe na Apostle Mignonne Kabera, Apostle Felix Okoh na Pastor George Macharia.
Ku ruhande rw’abaramyi, harimo abahanzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza barimo Sinach na Dunsin Oyekan bo muri Nigeria, ndetse na Dr Tumi na Ntokozo Mbambo bo muri Afurika y’Epfo.
Urubuga rwa Rhema Feast rugaragaza ko iki giterane cyatangijwe mu 2015 munsi ya Ruach Assemblies, kandi ko kigamije kugeza ku bantu bo mu bisekuru bitandukanye Ijambo ry’Imana, kuramya no kubafasha kongera kwegera Imana.
Uhuru Park yahindutse ahantu ho gusengera
Mbere y’uko Rhema Feast 2026 itangira ku mugaragaro, ku Cyumweru tariki 30 Kanama, habaye umuhango wo gutura no kweza Uhuru Park mu rwego rwo gutegura aho iki giterane cyagombaga kubera.
Uyu muhango wayobowe na Bishop J.B. Masinde wa Deliverance Church Umoja afatanyije na Rev. Julian Kyula.
Mu isengesho ryatangijwe kuri uwo munsi, hasabwe ko Imana yahakorera ibitangaza birimo gukiza abarwayi, guhindura ubuzima no gufasha abantu kongera kugira ibyiringiro.
Ibi byatumye Uhuru Park, ahantu hakunze kubera ibikorwa rusange n’ibitaramo, hahinduka ahantu hateranira Abakristo mu minsi itanu y’isengesho, kuramya no kwigishwa Bibiliya.
Nubwo isengesho, kuramya no kwigishwa Ijambo ry’Imana ari byo byibandwaho, Rhema Feast 2026 yanashyizwemo gahunda zijyanye n’ubuzima bwa buri munsi, ubucuruzi n’ikoranabuhanga.
Ku wa 4 Nzeri hazaba Business Forum, izahuza abashoramari, abayobozi b’ibigo n’abandi bakora mu bucuruzi kugira ngo baganire ku mari, imiyoborere, ubunyangamugayo ndetse no kubaka ibikorwa by’ubucuruzi birambye.
Hari kandi Worship Forum iteganyijwe ku wa 2 Nzeri, izayoborwa n’abaramyi barimo Ntokozo Mbambo na Dr Tumi, ndetse n’ikiganiro ku ikoranabuhanga n’imari kizayoborwa na Rev. Julian Kyula na Seyi Ebenezer.
Ikinyamakuru K24 cyagaragaje ko mu gihe Nairobi imaze igihe izwiho kwakira ibitaramo bikomeye by’abahanzi, hari impinduka iri kugaragara aho ibiterane byo kuramya no gusenga bigenda bikurura imbaga nini kandi bikagira n’ingaruka ku buzima bw’abantu n’imiryango. Rhema Feast 2026 iri muri ibyo bikorwa byagaragaje izi mpinduka.