Emmy Kosgei yakozwe ku mutima na Ruto na Rachel bitabiriye Rhema Feast
Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Emmy Kosgei, yagaragaje amarangamutima akomeye nyuma y’uko Perezida wa Kenya, William Ruto, n’umugore we Rachel Ruto bitabiriye igiterane gikomeye cya gikirisitu cya Rhema Feast, cyabereye i Nairobi.
Aba bombi bagaragaye kuri stade bafatanye mu ntoki, mu gihe imbaga y’abitabiriye iki giterane yari iteruye amatara ya telefoni, bituma aho igitaramo cyaberaga muri Uhuru Park harabagirana. TUKO yatangaje ko uyu mwanya wakoze ku mutima Emmy Kosgei, na we awusangiza abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga.
Rhema Feast ni kimwe mu bikorwa bikomeye bya gikirisitu bibera muri Kenya, bikibanda ku kuramya, gusenga no gufasha abitabiriye kongera kwiyegereza Imana. Iki giterane cyashinzwe na Reverend Julian Kyula, kikaba cyitabirwa n’abantu benshi baturuka mu bice bitandukanye.
Mu butumwa Emmy Kosgei yanditse nyuma yo kubona Perezida Ruto na Rachel Ruto kuri uru rubyiniro, yavuze ko Kenya ari igihugu gifite umugisha igihe Imana ari yo iyobora. Yanasabiye umugisha ubuyobozi bw’igihugu.
Uyu muhanzi kandi yashimye uburyo abitabiriye Rhema Feast bakiriye Perezida n’umugore we, by’umwihariko amatara y’amaterefone yakoreshejwe n’abari aho ubwo aba bayobozi bazaga kuri stade.
Gusa, uku kugaragara kwa Perezida Ruto muri iki giterane ntikwakiriwe kimwe n’Abanyakenya bose. TUKO yatangaje ko hari bamwe mu bari mu mbaga yumvikanye bavuga ijambo “wantam”, rikunze gukoreshwa mu biganiro bya politiki bijyanye n’amatora ateganyijwe muri Kenya mu 2027.
Ku mbuga nkoranyambaga na ho abantu bagaragaje ibitekerezo bitandukanye ku kuba umuyobozi w’igihugu yaritabiriye igiterane cy’idini. Bamwe bashimye uwo mwanya bavuga ko ari ikimenyetso cy’uko abayobozi bakwiye kwegera Imana, mu gihe abandi bawukoresheje banenga imiyoborere ya Ruto.
Nubwo ibitekerezo by’abaturage byatandukanye, Rhema Feast yakomeje kugaragara nk’umwanya wibanze ku kuramya no gusenga. Kuba Emmy Kosgei yaragaragaje ibyishimo kuri uwo mwanya byongeye kugaragaza uruhare abahanzi ba Gospel bagira mu bikorwa byo gukangurira abantu gusenga no gukomeza kwizera Imana.