Raporo nshya ivuga ko hafi umwe mu bagore bane bo muri Gen Z ashobora kugera ku myaka 45 atarabyara
Raporo nshya ku ihinduka ry’imyitwarire y’imyororokere muri Ireland yagaragaje ko, mu gihe imigendekere iriho yakomeza, hafi 24% by’abagore bo mu gisekuru cya Gen Z bashobora kugera ku myaka 45 bataragira umwana.
Iyi mibare yatangajwe mu nyandiko yiswe “Choice or Circumstance? Rising Childlessness in Ireland”, yakozwe na Iona Institute. Raporo yerekana ko abagore bo mu gisekuru cyavutse ahagana mu mpera za 1990 bashobora kugira igipimo cyo kutagira abana ku myaka 45 kigera hafi kuri 24%, mu gihe ku bagore bavutse mu 1955 cyari 13.5%.
Abakoze iyi raporo bashimangira ko iyi mibare atari ubuhanuzi bw’uko abo bagore bose batazabyara, ahubwo ari projection ishingiye ku gukomeza gukoresha imigendekere yagaragaye mu mibare y’imyororokere. Ni ukuvuga ko imibereho n’imyanzuro yabo mu myaka iri imbere bishobora gutuma iyo mibare ihinduka.
Kutagira abana si ko buri gihe biba ari amahitamo
Kimwe mu bibazo by’ingenzi raporo yibandaho ni itandukaniro riri hagati yo guhitamo kutabyara no kutabyara umuntu yarabishakaga.
Hari abahitamo kutagira abana ku bushake, ariko hari n’abandi bashobora gusanga igihe cyo gushinga umuryango cyararenze kubera kwiga igihe kirekire, kubaka umwuga, gutinda gushaka cyangwa ibibazo by’uburumbuke.
Raporo ivuga ko ubushakashatsi bwakozwe na Amarach Research mu 2022 bwagaragaje ko 85% by’ababajijwe bifuzaga nibura abana babiri, mu gihe 2% gusa bavuze ko batifuza kugira abana. Ibi bishimangira ko umubare w’abantu badafite abana udakwiye guhita ufatwa nk’ikimenyetso cy’uko bose bahisemo kutabyara.
Iri hinduka riri mu murongo mugari ugaragara mu bihugu byinshi bifite ubukungu bwateye imbere. Abantu benshi batangira imiryango nyuma ugereranyije n’uko byahoze, mu gihe amashuri, kubaka umwuga, ibiciro by’amazu n’ubuzima ndetse n’imibereho rusange bishobora kugira uruhare mu gutinza kubyara.
Muri Ireland, imibare ya leta igaragaza ko umubare w’abana bavuka wagabanutse ugereranyije n’imyaka yashize, mu gihe imyaka abagore bamara mbere yo kubyara umwana wa mbere nayo yazamutse. Mu 2025, impuzandengo y’imyaka umugore yabaga afite igihe yabyaraga bwa mbere yari 31.8, ugereranyije na 28.7 mu 2005.
N’ubwo umubare w’abana bavuka muri Ireland utagiye ugabanuka buri mwaka ku buryo bumwe, Total Period Fertility Rate yari 1.5 mu 2025, iri munsi ya 2.1 ifatwa nk’urwego rwo gusimbuza abaturage mu gihe kirekire, hatabariwemo uruhare rw’abimukira.
Iyi mibare ishobora guteza impungenge ku hazaza
Iyo uburumbuke bukomeje kuguma munsi y’urwego rwo gusimbuza abaturage, ibihugu bishobora guhura n’impinduka mu miterere y’abaturage, zirimo kwiyongera k’umubare w’abageze mu zabukuru ugereranyije n’abari mu kigero cy’imyaka yo gukora.
Ibi bishobora kugira ingaruka ku isoko ry’umurimo, gahunda z’ubwiteganyirize ndetse n’uburyo ibihugu biteganyamo serivisi z’ubuzima n’imibereho y’abaturage.
Bihagaze bite mu Rwanda
Nubwo u Rwanda rutaragera ku rwego rwa Ireland, imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) igaragaza ko uburumbuke na bwo bugenda bugabanuka.
Raporo ya Rwanda Demographic and Health Survey 2025 igaragaza ko Total Fertility Rate yavuye kuri 6.1 abana ku mugore mu 2005 igera kuri 3.7 mu 2025. Mu mijyi yari 3.4, mu gihe mu cyaro yari 3.9; Kigali yo yari kuri 3.1.
Ku rundi ruhande, Rwanda Vital Statistics Report 2025 ivuga ko Total Fertility Rate yabazwe hashingiwe ku mibare y’ivuka ryanditswe yari 3.5 mu 2025, ivuye kuri 3.6 mu 2024.
Ibi bivuze ko u Rwanda rufite uburumbuke buri hejuru cyane y’ubwa Ireland, ariko imibare y’imyaka ishize igaragaza ko na rwo ruri mu rugendo rw’igabanuka ry’umubare w’abana umugore abyara mu buzima bwe.
Ku isi muri rusange, ikibazo rero si ukumenya gusa umubare w’abagore bazagera ku myaka 45 badafite abana, ahubwo ni ugusobanukirwa impamvu zituma abantu batinda cyangwa badashinga imiryango, ndetse no kumenya niba ari amahitamo yabo cyangwa niba hari inzitizi z’ubukungu, imibereho n’uburumbuke zibibatera.