Grace umukobwa wa Apostle Serukiza agiye gushyira hanze umushinga mushya wa “Live Recording”
2 mins read

Grace umukobwa wa Apostle Serukiza agiye gushyira hanze umushinga mushya wa “Live Recording”

Ndahiriwe Grace Serukiza, umwe mu baririmbyi b’Abanyarwanda bazwi mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, agiye kongera guhuriza hamwe abakunzi b’umuziki wa Gospel mu gikorwa cyihariye yise “Limitless Worship Live Recording”, giteganyijwe kuba mu kwezi k’Ukuboza 2026.

Iki gikorwa kizaba ku Cyumweru tariki ya 20 Ukuboza 2026, nk’uko bigaragara mu butumwa bushya yatangaje asaba abantu kubika iyi tariki.Grace Serukiza azwi cyane nk’umuramyi ndetse akaba umwe mu bagize uruhare mu bikorwa by’umuziki wo kuramya no guhimbaza, by’umwihariko binyuze muri Alarm Ministries no mu bikorwa bya Serukiza Family.

Impano ye yo kuririmba no kuyobora abantu mu kuramya yatumye agira umwanya wihariye mu muziki wa Gikristo, aho akomeje gukoresha ijwi rye mu kugeza ubutumwa bw’Imana ku bantu.“Limitless Worship Live Recording” izaba ari umwanya wo kuramya Imana mu buryo bwihariye, aho Grace azaba aherekejwe n’abandi baramyi bagenzi be bikaba byerekana ko hateganyijwe igihe cyo kuramya kizaba kirimo abantu batandukanye bafite uruhare mu muziki wa Gospel.Mu butumwa bwaherekeje itangazo, Grace yagize ati “You’re Invited!”, asaba abantu kwifatanya na we muri iki gikorwa cyo kuramya.

Grace wa Serukiza ahamagarira abakristo kwifatanya na we muri “Limitless Worship”

Grace umukobwa wa Apostle Serukiza agiye gushyira hanze umushinga mushya wa “Live Recording”

Yagaragaje ko intego ari uguteranira hamwe, kuzamura imitima no kuyerekeza ku Mana binyuze mu ndirimbo n’ibihe byo kuramya.Iki gitaramo kizaba kandi gifite umwihariko wo kuba Live Recording, bivuze ko hazakorwa amajwi n’amashusho y’igikorwa cyose. Ibi bizatuma ibihe byo kuramya bizabera muri icyo gikorwa bishobora gukomeza kugera ku bantu benshi nyuma y’umunsi w’igikorwa, binyuze mu ikoranabuhanga n’imbuga zitandukanye.Grace Serukiza kandi ni umukobwa wa Apôtre Serukiza Sosthene, akaba yarakuriye mu muryango ufite uruhare mu murimo w’Imana.

Ku bijyanye n’ubuzima bwe bwite, ku wa 15 Kanama 2024 i Kigali habereye umuhango wo gusaba no gukwa hagati ye na Mvugira N Heritier, nyuma y’imyaka itandatu bari bamaze bakundana, mu gihe basezeranye imbere y’Imana muri Kenya ku wa 31 Kanama 2024.Abakunzi ba Grace Serukiza n’ab’umuziki wo kuramya no guhimbaza basabwe kwitegura iki gikorwa kizaba kuwa 20 Ukuboza 2026. “Limitless Worship – Live Recording” izaba ari andi mahirwe yo guhimbaza Imana, gusangira ibihe by’amasengesho no gukomeza gukwirakwiza ubutumwa bwiza binyuze mu muziki, mu gihe ibisobanuro birambuye birimo aho igikorwa kizabera n’igihe kizatangirira bitegerejwe gutangazwa.

Grace umukobwa wa Apostle Serukiza agiye gushyira hanze umushinga mushya wa “Live Recording”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *