Umunsi nk’uyu mu mateka: Tariki ya 20 Nzeri
Turi ku wa 20 Nzeri 2026.
Ni umunsi wa 263 mu minsi igize umwaka. Hasigaye iminsi 102 ngo uyu mwaka ugere ku musozo.
Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
2014: Rwanda Day yabereye muri Leta ya Georgia, umujyi wa Atlanta muri Amerika.
1977: Vietnam yakiriwe mu Muryango w’Abibumbye.
1979: Umwami w’Abami Bokassa yahiritswe n’abari bashyigikiwe n’u Bufaransa ku butegetsi bwa Centrafrique yari yarahinduwe ubwami.
2019: Abantu biganjemo abanyeshuri bagera kuri miliyoni enye (…)
Turi ku wa 20 Nzeri 2026.
Ni umunsi wa 263 mu minsi igize umwaka. Hasigaye iminsi 102 ngo uyu mwaka ugere ku musozo.
Ku munsi nk’uyu Kiliziya Gatulika yizihiza Mutagatifu Matthew
Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
2014: Rwanda Day yabereye muri Leta ya Georgia, umujyi wa Atlanta muri Amerika.
1977: Vietnam yakiriwe mu Muryango w’Abibumbye.
1979: Umwami w’Abami Bokassa yahiritswe n’abari bashyigikiwe n’u Bufaransa ku butegetsi bwa Centrafrique yari yarahinduwe ubwami.
2019: Abantu biganjemo abanyeshuri bagera kuri miliyoni enye hirya no hino ku Isi, bakoze imyigaragambyo ihamagarira ibihugu guhangana n’imihindagurikire y’ibihe no kubungabunga ikirere.
Mu muziki
2019: Umuhanzi w’Umunya-Nigeria, Burna Boy yakoreye igitaramo ahitwa The Fillmore muri Amerika mu byiswe African Giant, gifatwa nk’icyamushyize ku ruhando rw’ibihangange mu muziki.
Abavutse
1942: Havutse Rose Francine Rogombé wayoboye Gabon igihe gito nyuma y’urupfu rwa Omar Bongo.
1993: Julian Draxler, Umudage wamenyekanye mu mupira w’amaguru mu bakina basatira izamu.
Abapfuye
2003: Hapfuye Simon Muzenda wabaye visi perezida wa mbere wa Zimbabwe.