Iyo urukundo rwo ku mbuga nkoranyambaga rugeze ku gushakana icyizere ni cyo gipimwa
2 mins read

Iyo urukundo rwo ku mbuga nkoranyambaga rugeze ku gushakana icyizere ni cyo gipimwa

Kumenyanira kuri Social Media bishobora kuba intangiriro nziza z’urukundo, ariko kubaka urugo bisaba kumenya umuntu birenze ibyo agaragaza kuri telefone.

WhatsApp, Instagram, Facebook na TikTok byoroheje cyane uburyo abantu bahura, bakaganira ndetse bakagira amarangamutima atuma batekereza ku kubana. Kuri bamwe, ibiganiro byatangiriye kuri internet byabyaye imiryango ikomeye. Ariko iyo umubano ugeze mu rushako, hari ibindi bisabwa birenze ubutumwa bwiza n’amafoto y’urukundo.

Kimwe mu bibazo bishobora kuvuka ni uko umuntu aba yaramenye mugenzi we mu buryo bwuzuye. Kuri internet, umuntu ashobora kwerekana uruhande ashaka ko abandi babona, mu gihe ubuzima busanzwe bwerekana n’imyitwarire ye mu bihe by’uburakari, ibibazo by’amafaranga, kutumvikana cyangwa izindi ngorane.

Ikindi ni icyizere. Kubera ko imbuga nkoranyambaga ari zo zabahuje, zishobora no gukomeza kugira uruhare mu mubano wabo. Ubutumwa bw’ibanga, inshuti nshya zo kuri internet cyangwa gukoresha telefoni mu buryo butumvikana bishobora gutera amakenga, cyane cyane iyo abashakanye batigeze bumvikana ku mipaka igomba kubahirizwa mu mikoreshereze yazo.

Hari kandi ikibazo cyo kwinjira mu rushako ibintu by’ingenzi bitaraganirwaho. Abakundana bashobora kumara igihe kinini baganira ku byishimo n’amarangamutima, ariko ntibaganire ku bana, amafaranga, aho bazatura, inshingano z’imiryango, imyemerere cyangwa uburyo bazakemuramo amakimbirane.

Ku rundi ruhande, gukomeza gukoresha Social Media nyuma y’ubukwe bishobora gutuma bamwe bagereranya ingo zabo n’iz’abandi. Amafoto y’ingendo, impano n’ibindi bikorwa by’urukundo bigaragara kuri internet ashobora gutuma umuntu yibagirwa ko aba yerekwa igice kimwe gusa cy’ubuzima bw’abandi.

Ibi ntibisobanuye ko urukundo rutangiriye kuri Social Media rudashobora kuvamo urugo rwiza. Ahubwo bigaragaza ko aho abantu bahuriye atari byo byonyine bigena ireme ry’umubano. Icy’ingenzi ni igihe bamara bamenyana, uko bavugana, uko bubahana, uko bakemura ibibazo n’uko bubaka icyizere.

Hello yo kuri internet ishobora kuba intangiriro y’urukundo, ariko urugo rukomeye rwubakwa n’abantu babiri bamenyanye no hanze ya screen, bakaganira ku buzima nyabwo kandi biteguye guhangana na bwo hamwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *