Umunsi nk’uyu mu mateka: Tariki ya 10 Ukwakira
Turi ku ku wa 10 Ukwakira 2026.
Ni umunsi wa 283 mu minsi igize umwaka. Hasigaye iminsi 82 ngo uyu mwaka ugere ku musozo.
Ni umunsi mpuzamahanga wahariwe kunywa igikoma.
Ni n’umunsi mpuzamahanga wahariwe kwita ku buzima bwo mu mutwe.
Ni n’umunsi mpuzamahanga wo kurwanya igihano cy’urupfu.
Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
1868: Hatangiye intambara yamaze imyaka 10 ihanganishije Cuba n’abanya-Espagne bari barayigaruriye.
1957: Perezida wa Amerika, Dwight Eisenhower (…)
Turi ku ku wa 10 Ukwakira 2026.
Ni umunsi wa 283 mu minsi igize umwaka. Hasigaye iminsi 82 ngo uyu mwaka ugere ku musozo.
Ni umunsi mpuzamahanga wahariwe kunywa igikoma.
Ni n’umunsi mpuzamahanga wahariwe kwita ku buzima bwo mu mutwe.
Ni n’umunsi mpuzamahanga wo kurwanya igihano cy’urupfu.
Ku munsi nk’uyu Kiliziya Gatulika irizihiza Mutagatifu Paulin
Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
1868: Hatangiye intambara yamaze imyaka 10 ihanganishije Cuba n’abanya-Espagne bari barayigaruriye.
1957: Perezida wa Amerika, Dwight Eisenhower yasabye imbabazi minisitiri w’imari muri Ghana, Agbeli nyuma y’uko ahawe serivisi mbi muri resitora yo muri Amerika.
1958: Madagascar yabaye repubulika.
1970: Ibirwa bya Fidji byabonye ubwigenge.
Abavutse
1903: Charles w’u Bubiligi, umuhungu wa kabiri w’umwami Albert I n’umwamikazi Élisabeth wa Bavière.
1998: Havutse Nimwiza Meghan wabaye Nyampinga w’u Rwanda mu 2019.
Abapfuye
2005: Milton Obote, wabaye Perezida wa kabiri wa Uganda.
2015: Manorama wabaye umukinnyi wa Filimi mu Buhinde.
Ibitabo wasoma byasohotse muri ibi bihe
1957: The Innocent Ambassadors cya Philip Wylie
1981: Keep It Simple cya Marian Burros
1964: My Autobiography cya Charles Chaplin