Igitaramo “Ndi Uwe” kizahuza Rachel Uwineza, Drups Band n’abandi baramyi
Rachel Uwineza yiyongereye mu baramyi bazitabira igitaramo “Ndi Uwe” cya Elayono Worship FamilyUmuramyi Rachel Uwineza yiyongereye ku rutonde rw’abazitabira igitaramo “Ndi Uwe Live Concert Edition 3”, cyateguwe na Elayono Worship Family, kizahuza abakunzi b’umuziki wa Gospel mu Rwanda mu mwanya wo kuramya no guhimbaza Imana.Nk’uko bigaragara ku cyapa cyamamaza iki gitaramo, Rachel Uwineza azaba ari mu bazaririmba muri iki gikorwa giteganyijwe ku wa 17 Ukwakira 2026, muri New Life Bible Church i Kigali, guhera saa cyenda z’amanywa (3:00 PM). Abateguye iki gitaramo batangaje ko kwinjira bizaba ari ubuntu.
Rachel Uwineza ni umwe mu baramyi bazwi mu bikorwa byo kuramya Imana, akaba azwi kandi mu bikorwa by’umuziki wa Gospel. Kwiyongera kwe mu bazitabira “Ndi Uwe” byitezweho kongera ubusobanuro bw’igitaramo, binyuze mu ndirimbo zizafasha abazitabira kugira umwanya wo guhimbaza Imana no gutekereza ku mubano bafitanye na yo.Igitaramo “Ndi Uwe” kigeye kuba ku nshuro ya gatatu, kikaba kiri gutegurwa mu rwego rwo guhuriza hamwe abaririmbyi, abaramyi n’abakunzi b’indirimbo zihimbaza Imana. Elayono Worship Family ikomeje kumenyekanisha abazagira uruhare muri iki gikorwa, mu gihe amatsiko y’abakunzi ba Gospel akomeje kwiyongera uko amazina mashya atangazwa.Mu bandi bamaze gutangazwa bazitabira iki gitaramo harimo Drups Band, itsinda rizwi mu muziki wa Gospel mu Rwanda kubera indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, ndetse n’ibikorwa byaryo bihuriza hamwe abaririmbyi n’abacuranzi. Iri tsinda rizafatanya n’abandi baramyi mu gutanga ubutumwa bw’ukwizera binyuze mu muziki.
Umuramyi Rachel usanzwe azwi muri kingdom nights worship ibera muri Kigali universe agiye gutaramira muri Ndi uwe live concert

Abandi bamaze gutangazwa ni Emeline Penzi ndetse na Papi Clever na Dorcas, na bo biteganyijwe ko bazaririmba muri iki gitaramo. Kwiyongera kw’aba baramyi n’amatsinda atandukanye bikomeje kugaragaza ko Elayono Worship Family ishaka guha abakunzi ba Gospel umwanya wo guhura nabo no gusangira ibihe byo kuramya Imana.Muri “Ndi Uwe Live Concert Edition 3” Pasiteri Ngoga Christophe na Elie Bahati, bagaragajwe mu bazagira uruhare muri gahunda y’iki gitaramo. Guhuza abaririmbyi n’abaramyi bafite impano zitandukanye ni kimwe mu bizafasha gutuma iki gikorwa kiba umwanya wihariye ku bazacyitabira.
Elayono Worship Family ikomeje ibikorwa byayo byo guteza imbere umuziki wa Gospel no guhuriza hamwe abakunzi bawo binyuze mu bitaramo byo kuramya no guhimbaza Imana. Igitaramo “Ndi Uwe” ni kimwe mu bikorwa by’iri tsinda bikomeye, aho intego ari ugukoresha umuziki mu kugeza ku bantu ubutumwa bw’Imana no kubafasha kurushaho kuyegera.“Ndi Uwe Live Concert Edition 3” izaba ku wa 17 Ukwakira 2026, muri New Life Bible Church, guhera saa cyenda z’amanywa, kandi kwinjira bizaba ari ubuntu. Abifuza ibindi bisobanuro ku gitaramo bashobora guhamagara kuri 0788445191 nimero ya Elayono Worship Family.