Papa Leon XIV yasanganywe kanseri yo mu bihaha
2 mins read

Papa Leon XIV yasanganywe kanseri yo mu bihaha

Vatican yatangaje ko Papa Léon XIV yasanganywe kanseri y’igihaha, nyuma yo kubagwa ku wa Kabiri, tariki ya 13 Ukwakira 2026, abaganga bakamukuramo igice cyo hasi cy’igihaha cy’iburyo.

Mu itangazo ryasohotse nyuma yo kubagwa, Vatican yavuze ko ibizamini byemeje ko arwaye kanseri yo mu bwoko bwa adenocarcinoma. Ibizamini byakozwe mbere byari byagaragaje ko ishobora kuba ihari, byemezwa ubwo yabagwaga.

Papa Léon XIV w’imyaka 71 yamaze amasaha hafi atatu mu cyumba cyo kubagiramo, ariko igikorwa cyo kumubaga ubwacyo kimara iminota hafi 90. Vatican yavuze ko cyagenze neza, nta bibazo byavutse, ahita asubizwa mu cyumba cye.

Abaganga bakuyeho igice cyose cy’igihaha cyari cyafashwe, bagamije gukuramo inyama zose bakekagamo kanseri kugira ngo hatagira ibisigazwa byayo bihasigara.

Icyakora, nta makuru yatangajwe ku buvuzi azahabwa nyuma. Vatican yavuze ko abaganga bataravuga ku buvuzi bwa chimiothérapie cyangwa ubundi, kuko bagitegereje ibisubizo by’ibizamini byiyongera ku byakozwe.

Udusabo two mu mubiri dushinzwe kuyungurura amatembabuzi no gufasha ubudahangarwa na two twagombaga gukurwamo, tugasuzumwa kugira ngo hamenyekane niba kanseri yarakwirakwiriye. Ibisubizo byabyo ntibiratangazwa.

Dr Stephen Liu, impuguke muri kanseri y’igihaha mu kigo cya Lombardi cya Kaminuza ya Georgetown, yavuze ko adenocarcinoma ari ubwoko bukunze kuboneka cyane, kandi bufite amahirwe yo kuvurwa.

Ati “Ubu tumaze kumenya indwara, dukeneye kumenya icyiciro igezeho.” Yasobanuye ko hagomba kumenyekana ingano yayo, ahantu yafashe n’uko udusabo tw’ubudahangarwa tumeze.

Mu gihe yaba yarakwirakwiriye, hakenerwa ibindi bizamini kugira ngo hatoranywe ubuvuzi bukwiye, burimo chimiothérapie, ubufasha butuma ubudahangarwa burwanya kanseri cyangwa imiti yibasira uturemangingo twayo.

Papa yageze mu Bitaro bya Gemelli i Roma agenda n’amaguru, asuhuza abantu bari bagiye kumwifuriza gukira. Itsinda ryamubaze ryari riyobowe na Dr Stefano Margaritora, ukuriye abaganga babaga mu gituza muri ibyo bitaro.

Ni cyo kibazo gikomeye cy’ubuzima cyatangajwe bwa mbere mu mezi 17 amaze ari Papa. Ku Cyumweru, yari yatangaje ko yasanganywe ikibyimba gito kandi ko azakibagwa.

Vatican yahagaritse gahunda ze zo kwakira abantu kugeza ku wa 20 Ukwakira. Azacumbikirwa mu cyumba kiri hafi y’icumbi ryagenewe abapapa, kuko riri kuvugururwa.

Ntiharamenyekana niba azakomeza urugendo ateganya muri Uruguay, Argentine na Pérou kuva ku wa 6 kugeza ku wa 17 Ugushyingo. Kugenda bizaterwa n’uko azaba amaze gukira.

Abaganga bakunze gusaba ababazwe kutagenda mu ndege mu byumweru bitatu bikurikiraho. Urwo rugendo rurimo ibirometero birenga 31.000, ingendo 12 z’indege n’ebyiri za kajugujugu.

Bivugwa ko ari ubwa kabiri Papa ashyizwe mu bitaro. Mu 1985, ubwo yari umupadiri w’umumisiyoneri muri Pérou, yarwaye typhoide.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *