Karidinali Kambanda yifurije Karidinali Emmanuel Wamala wa Uganda yubile nziza y’imyaka 100
Karidinali Antoine Kambanda, Arikiyepiskopi wa Kigali akaba na Perezida w’Inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda, yageneye ubutumwa bwo kwifuriza Karidinali Emmanuel Wamala wo muri Uganda isabukuru nziza y’imyaka 100 amaze avutse.
Ubu butumwa yabutanze ku wa 28 Ugushyingo 2026, ubwo Kiliziya Gatolika yahimbazaga umunsi mukuru wa Bikira Mariya Nyina wa Jambo i Kibeho mu Karere ka Nyaruguru. Muri ibyo birori, Karidinali Kambanda yagarutse ku buzima n’umurimo wa Karidinali Wamala, asaba abakirisitu kumushimira Imana no kumusabira.
Karidinali Kambanda yagize ati”Hari umukurambere wacu ngira ngo dushimire Imana kandi tumusabire, Karidinali Emmanuel Wamala, Arikiyepiskopi wa Kampala uri mu kiruhuko cy’izabukuru, yujuje imyaka 100.”
Yakomeje ashimangira ko Abakirisitu bo muri Uganda n’abandi bagize Kiliziya Gatolika bakwiye kwifatanya mu gushimira Imana ku bw’impano y’ubuzima yahaye uyu mukambwe.
Yagize ati”Twifatanyije n’Abakristu ba Arikidiyosezi ya Kampala na Kiliziya Gatolika muri Uganda, gushimira Imana kubw’uwo mukurambere Imana yahaye impano y’ubuzima.
Mu butumwa bwe, Karidinali Kambanda yanibukije ko Karidinali Emmanuel Wamala yigeze gusura u Rwanda, akagera i Kibeho ndetse agasura na Seminari Nkuru ya Nyakibanda. Urwo ruzinduko rwagaragaje umubano n’ubufatanye hagati ya Kiliziya Gatolika mu Rwanda na Uganda.
Karidinali Kambanda yavuze ko yishimiye kumuragiza Imana kuri uwo munsi mukuru wa Bikira Mariya Nyina wa Jambo, ayisaba gukomeza kumuha imbaraga mu buzima bwe no mu murimo yakoze muri Kiliziya.
Yubile y’imyaka 100 izizihizwa ku wa 13 Ukuboza
Arikidiyosezi ya Kampala muri Uganda iteganya kwizihiza ku mugaragaro yubile y’imyaka 100 Karidinali Emmanuel Wamala amaze avutse, ku wa 13 Ukuboza 2026.
Karidinali Wamala yahawe ubwepiskopi mu 1981, nyuma y’imyaka 13, mu 1994, Papa Yohani Pawulo wa II amugira Karidinali.
Kuzuza imyaka 100 kwa Karidinali Wamala ni umwanya ukomeye wo kuzirikana ubuzima bwe, umurimo yakoze muri Kiliziya Gatolika n’umusanzu yatanze mu kuyobora abakirisitu. Ubutumwa bwa Karidinali Kambanda na bwo bugaragaza ubuvandimwe n’ubufatanye hagati y’abayobozi ba Kiliziya Gatolika bo mu bihugu byombi.
