Papi Clever na Dorcas bazitabira igitaramo Selah Concert III cya New Melody Choir
2 mins read

Papi Clever na Dorcas bazitabira igitaramo Selah Concert III cya New Melody Choir

Papi Clever n’umugore we Dorcas bari mu bazitabira igitaramo Selah Concert III, New Melody Choir yateguye nyuma y’imyaka umunani iki gitaramo kitaba.

Iki gitaramo kizabera muri Camp Kigali ku wa 8 Ugushyingo 2026, kikazagaragaramo udushya dushingiye ku mpinduka z’itsinda n’iterambere ry’abarigize.

Papi Clever na Dorcas, umwe mu miryango ikunze kugarukwaho mu itangazamakuru ry’imyidagaduro n’imibanire, bazifatanya n’abandi bakunzi b’umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana muri iki gitaramo.

Uruhare rwabo rwitezweho kongera umwihariko w’iki gikorwa, gihuza umuziki wa Gospel n’ubutumwa bw’iyobokamana.

New Melody Choir yatangaje ko Selah Concert III izaba ifite umwihariko wo kugaragaza impinduka zagiye ziba mu itsinda kuva igitaramo giheruka mu 2018. Ibi birimo abaririmbyi bashya, kongera ubunararibonye mu kuririmba no gukura mu myizerere ya Gikristo.

Nema Marie Jeanne, umwe mu bagize iri tsinda, yavuze ko kuba igitaramo cyari kimaze igihe kitaba ari kimwe mu bizatuma abacyitabira bahura n’ibintu bishya.

Ati “Imyaka ishize nta Selah ibaye ni myinshi, uwo ni umwihariko wa mbere, abantu bazaboneka muri Selah ni bashya, itsinda ryabaye rishya.”

Yakomeje asobanura ko n’iterambere ry’abaririmbyi n’impinduka zagiye ziba mu itsinda bizagira uruhare mu gutuma iki gitaramo kiba umwihariko.

“Umwana wavutse muri 2018 amaze gukura, itsinda ryarahindutse kandi abantu barushijeho kumenya Imana, abantu barushijeho gutera imbere mu miririmbire, byose bizaba ari byiza.”

Ku bijyanye n’imyiteguro, Nema Marie Jeanne yavuze ko itsinda rikomeje gukora ibishoboka byose kugira ngo abitabira batahe banyuzwe n’ibyo bazahabwa.

Ati “Imyiteguro turayikora kandi twatekereje ko uburyo turimo kubikoramo ari ibintu bizazana ibintu bishya byinshi abantu bazaza bazatahana ibintu byiza.”

Ikindi kizagaragaza umwihariko wa Selah Concert III ni insanganyamatsiko nshya itigeze ikoreshwa muri ibi bitaramo. Ikomoka muri Mariko 5:41, aho Bibiliya igaruka ku magambo Yesu yabwiye umukobwa yari agiye kuzura, agira ati: “Talitha koum”, bisobanura ngo “Mwana w’umukobwa, ndakubwira ngo byuka.”

New Melody Choir igiye gukora iki gitaramo ku nshuro ya gatatu, nyuma y’uko icya kabiri giheruka kubera mu 2018. Kuba kimaze imyaka umunani kitaba byongereye amatsiko ku byo iri tsinda ryateguye, cyane cyane ku bakunzi baryo bifuza kongera kubona abaririmbyi baryo bahurira ku rubyiniro.

Iri tsinda ribarizwa muri New Melody Industries kandi rigizwe n’abaririmbyi baturuka mu matorero atandukanye ya Gikristo. Mu barigize harimo amazina azwi muri Gospel Nyarwanda nka Neema Marie Jeanne, Josue Shimwa, Jado Sinza na Esther, Bosco Nshuti na Emelyne Penzi.

Selah Concert III iteganyijwe ku wa 8 Ugushyingo 2026 muri Camp Kigali. Kuba izitabirwa n’abaririmbyi n’abandi bakunzi ba Gospel, barimo Papi Clever na Dorcas, ni kimwe mu byitezwe kongera ubwitabire no gukomeza guhuza abantu bakunda umuziki ufite ubutumwa bw’iyobokamana.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *