Musenyeri Musengamana yasabye gukomeza kubaka ubwiyunge mu Rwanda
Musenyeri Papias Musengamana, Umwepiskopi wa Diyosezi ya Byumba, ushinzwe ubutumwa bw’abalayiki muri Komisiyo ishinzwe Abalayiki mu Nama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda, yavuze ko ubwiyunge mu Rwanda bugikomeje kuba urugendo rusaba uruhare rwa buri wese, cyane cyane mu gufasha abantu barangiza ibihano by’igifungo gusubira mu buzima busanzwe.
Ibi yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’Ibiro Ntaramakuru bya Fides, aho yitabiriye Ihuriro Mpuzamahanga ry’Imiryango ya Agisiyo Gatolika y’Abalayiki (IFCA), ryabereye i Roma mu Butaliyani kuva ku wa 15 kugeza ku wa 18 Ukwakira.
Yasobanuye ko, nubwo hashize imyaka 32 Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe, ibikomere yasize mu gihugu bikiriho, bityo hakaba hakenewe gukomeza imbaraga mu kubaka umubano hagati y’Abanyarwanda no gusana icyizere cyangijwe n’amateka mabi igihugu cyanyuzemo.
Ati“Jenoside yakorewe Abatutsi yasize ibikomere bikomeye mu gihugu cyacu, kandi haracyari urugendo rurerure kugira ngo ubwiyunge busesuye bugerweho.”
Yakomeje avuga ko, uko abibona, ubwiyunge atari igikorwa umuntu akora rimwe ngo kirangire, ahubwo ko ari urugendo rukomeza buri munsi, buri wese akabigiramo uruhare.
Ati “Njye mbona ko ubwiyunge ari urugendo ruhoraho. Buri wese ahamagarirwa kwiyunga n’Imana, kwiyunga na we ubwe no kwiyunga na bagenzi be buri munsi. Ku gihugu cyacu cyanyuze mu mateka mabi nk’aya, uru rugendo rurushaho kuba ingorabahizi.”
Musenyeri Musengamana yavuze ko imyaka 32 ishize kuva Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe ari igihe gito ugereranyije n’uburemere bw’amateka igihugu cyanyuzemo. Icyakora, ashimangira ko hari intambwe zigaragara zimaze guterwa mu rugendo rw’ubwiyunge, nubwo hakiri byinshi byo gukora.
Ati “Dushimira Imana kuko hari intambwe zikomeye zimaze guterwa, nubwo hakiri byinshi byo gukora.”
Abantu bagiye kurangiza ibihano ku byaha bya Genoside yakorewe Abatutsi bakeneye gufashwa gusubira mu muryango
Mu bigaragaza ko ubwiyunge bushoboka, Myr Musengamana yagaragaje ko hari imiryango yamaze kwiyunga, ndetse n’abantu bakoze ibyaha bagasubirana umubano n’abo bahemukiye.
Yavuze kandi ko hari abantu bafunzwe kubera ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi bakoze mu mwaka wa 1994, bitegura kurangiza ibihano byabo, bakazasubira mu muryango nyarwanda nyuma yo kumara imyaka myinshi muri gereza.
Yasobanuye ko Kiliziya Gatolika ibitaho by’umwihariko, igamije kubafasha kwitegura gusubira mu buzima busanzwe, ariko ikanategura imiryango yabo n’abaturage bazabakira.
Ati “Kiliziya tubitaho by’umwihariko. Dushaka gufasha abitegura kuva muri gereza kugira ngo bazasubire mu muryango nyarwanda biteguye, kandi n’imiryango yabo ndetse n’abaturanyi babo babe biteguye kubakira.”
Ibi bigaragaza ko, kuri Kiliziya, gufasha abarangije ibihano gusubira mu buzima busanzwe bidakwiye kureberwa gusa ku ruhande rw’uwafunzwe, ahubwo ko bisaba no gutegura abantu bazongera kubana na we.
Nyuma y’imyaka myinshi umuntu afunze, ashobora gusanga umuryango we, abaturanyi n’igihugu muri rusange byarahindutse. Bityo, gusubira mu buzima busanzwe bikaba bisaba kwitegura, kubaka umubano bushya no kongera kugira uruhare mu buzima bw’umuryango mugari.
Musenyeri Musengamana yemera ko iki gikorwa gifite imbogamizi zikomeye, bitewe n’igihe kirekire abo bantu baba bamaze muri gereza ndetse n’impinduka ziba zarabaye mu gihugu.
Ati “Si umurimo woroshye. Abantu bamaze imyaka myinshi cyane bafunzwe bazasanga igihugu cyarahindutse mu buryo bukomeye. Bazakenera kongera kubaka umubano n’imiryango yabo, gusubirana icyizere n’abandi no kwisanga mu buzima busanzwe.”
Yashimangiye ko, kugira ngo iyi gahunda igende neza, ari ngombwa gukorana n’abafunzwe bitegura kurangiza ibihano byabo, ariko nanone hakabaho gutegura imiryango n’abaturage bazabakira.
Ati “Ni yo mpamvu tugomba gukorana na bo bakiri muri gereza, tukabafasha kwitegura gusubira mu muryango, ariko nanone tugategura imiryango n’abaturage bazabakira.”
Ubwiyunge busaba uruhare rwa buri wese
Ibyo Musenyeri Musengamana avuga bigaragaza ko ubwiyunge budashobora kugerwaho binyuze mu bikorwa by’umuntu umwe cyangwa itsinda rimwe, ahubwo ko busaba uruhare rw’abafite ibikomere, ababahemukiye, imiryango yabo n’abaturage muri rusange.
Ku ruhande rw’abarangiza ibihano, hakenewe kwitegura kongera kubana n’abandi no kubaka umubano wangiritse. Ku ruhande rw’imiryango n’abaturage, na ho hakenewe kwitegura kwakira abagarutse no kubafasha kwisanga mu buzima busanzwe, hatirengagijwe uburemere bw’ibyaha byakozwe n’ingaruka byasize ku barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.
Musenyeri Musengamana yabigarutseho mu gihe Kiliziya Gatolika mu Rwanda ikomeje gushyira ubwiyunge mu by’ingenzi igomba kwitaho mu butumwa bwayo.
Mu 2025, Kiliziya Gatolika mu Rwanda yizihije imyaka 125 ishize Ivanjili igeze mu gihugu. Nyuma y’ibirori by’iyo yubile, Inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda yateguye gahunda y’imyaka 25 iri imbere, ishyira imbere ubutumwa bujyanye n’umuryango, urubyiruko, uburezi ndetse n’ubwiyunge mu muryango mugari no ku rwego rw’igihugu.
Iyi gahunda igaragaza ko ubwiyunge bukomeje gufatwa nk’umurimo w’igihe kirekire, usaba gukomeza kwita ku bantu, gusana imibanire yangiritse no gufasha Abanyarwanda kubaka ejo hazaza harangwa n’amahoro.
Musenyeri Musengamana ashimangira ko, nubwo hari intambwe imaze guterwa, hakiri urugendo rwo gukomeza. Mu rwego rwo kurusoza neza, gufasha abarangiza ibihano bya Jenoside yakorewe Abatutsi gusubira mu muryango nyarwanda, no gutegura abazabakira, ni kimwe mu bikorwa Kiliziya ibonamo uruhare rukomeye mu gukomeza kubaka ubwiyunge.