Murarindwe Live Concert ni igitaramo cyateguwe na Nebo Mountain Choir cyatumiwemo La Source Choir
Nebo Mountain Choir yateguye igitaramo bise “ Murarindwe Live Concert”, kizaba kuva ku wa 17 kugeza ku wa 22 Ugushyingo 2026, muri Nebo Gospel Week. Muri iki gitaramo kandi Nebo Mountain Choir izafatanya na korali y’abashyitsi “ La Source Choir , izaturuka mu rurembo rw’uburengerazuba, muri Paruwase ya Rubavu kuri ADEPR Mbugangari.
Iri zina ‘Murarindwe Live Concert’ rishingiye ku magambo aboneka 1 Abatesalonike 5:23(Imana y’amahoro ibeze rwose, kandi mwebwe ubwanyu n’umwuka wanyu, n’ubugingo n’umubiri byose birarindwe, bitazabaho umugayo ubwo Umwami wacu Yesu Kristo azaza).
Umuyobozi wa korali , Japhet NIYOMUKIZA, avuga ko bahisemo iri zina kugira ngo bibutse abantu ko bidahagije gusaba Imana kubarinda gusa, ahubwo ko bakwiye no kubaho ubuzima bwejejwe haba ubugingo, umwuka n’umubiri ntibigire umugayo ndetse anasaba buri wese kwisuzuma, akibaza niba ibyo akora, ibyo atekereza n’imibereho ye muri rusange bihuye n’ubushake bw’Imana.
Uretse kuririmba kandi iyi korali yateguye ko muri iki cyumweru cya Nebo Mountain Choir hateganyijwemo n’igikorwa cyihariye kigenewe urubyiruko. Iki gikorwa kizibanda ku rubyiruko rugeze mu gihe cyo kurambagiza no kurambagizwa, rukaganirizwa ku buryo umukristo wakiriye agakiza ashobora guhitamo uwo bazabana, bakubaka urugo rushingiye ku mahame ya Bibiliya.
Iki giterane cya Nebo Gospel Week kije nyuma y’icyo bari barakoze mu mwaka wa 2024, yateguye igikorwa cya Nebo Gospel Week cyahuriyemo n’amakorali atandukanye, arimo Shalom Choir yo muri ADEPR Nyarugenge, aho kitazibagirana ku babashije ku kitabira kuko abantu bahembukiyemo , abandi bakira Yesu Kristo nk’Umukiza wabo, mbese cyasize amateka akomeye abana barenga 60 biyemeza kuva mu muhanda bagasubira mu miryango no mu mashuri, ndetse n’imiryango yari ifitanye amakimbirane igasubirana.
Sibyo gusa kandi hatanzwe n’ubwisungane mu kwivuza ku miryango 700, ndetse n’ihene 10 zihabwa imiryango itishoboye.