Korali Yakini ibinyujije mu ndirimbo yabo nshya bise “Hamagara” bahishuye utanga ibisubizo n’amahoro
1 min read

Korali Yakini ibinyujije mu ndirimbo yabo nshya bise “Hamagara” bahishuye utanga ibisubizo n’amahoro

Korali Yakini ni umuryango w’abaririmbyi batangiye umurimo w’ivugabutumwa binyuze mu ndirimbo mu mwaka wa 1992. Kuva icyo gihe korali yagiye yaguka Imana ikabana nayo ubu igizwe n’abaririmbyi 105  bose hamwe ariko abahoraho bitabira bari hagati ya 65 na 75 abandi ntibaboneka bitewe n’impamvu zitandukanye haba akazi kwimuka ndetse n’izindi mpamvu.

Korali Yakini ikorera umurimo w’Imana mu itorero rya ADEPR Kicukiro, Paruwase ya Kicukiro mu Mujyi wa Kigali.

Ku wa 02 Ugushyingo 2026, nibwo korali Yakini yashyize hanze indirimbo nshya y’amajwi n’amashusho bise “ Hamagara”. Ni indirimbo ikangurira abantu kwegera Yesu bakamubwira ibibaremereye, kuko ari we wumva amasengesho, akita ku bafite ibikomere byo mu mitima, agahinda n’intimba. Ishimangira ko Yesu ari we utanga ihumure, agakiza ibikomere kandi akaruhura abarushye ndetse ko  umuntu atagomba kwiheba cyangwa gushakira ubufasha ahandi, kuko Yesu ahora ateze amatwi kandi ari we utanga ibisubizo n’amahoro nyakuri.

Umuyobozi ushinzwe ibijyanye n’itangazamakuru muri iyi korali (Media), Mupenzi Niyonshuti yagize ati:” Ubutumwa twashakaga kugenera abakunzi bacu muri iyi ndirimbo yacu nshya  ni ubwo kubabwira ko mu mibabaro yabo (mu bihebigoye ) bakwiriye guhamagara lmana kuko yiteguye kubumva”.

Yakomeje anavuga ko kandi abakunzi babo bashonje bahishiwe kuko muri izi mpera z’umwaka bafite indirimbo nyinsi bashaka gushyira hanze vuba.

Uretse kuririmba kandi korali Yakini igira ibikorwa bitandukanye harimo gufashanya hagati muribo nko kuremerana ( guterana inkunga ) gufashanya gutezanya imbere muri korali ubwabo,  ndetse buri mwaka korali Yakini yishyurira Ubwishingizi mu kwivuza (Mituel) abantu  300 batishoboye

Iyi korali ifite indirimbo zasohotse kuri album bakoze muri 2023 bise”Twabonyeyesu”. Ubu kandi bafite  album nshyashya y’amajwi n’amashusho  yitwa “Hamagara”,  iriho indirimbo 10  muri zo hamaze kujya hanze indirimbo 3 iyo bitiriye albumu akaba ari nayo baherutse gusohora.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *