Alexis Dusabe agiye gukorera igitaramo gikomeye mu Bwongereza aherekejwe na Rev.Dr. Antoine Rutayisire
2 mins read

Alexis Dusabe agiye gukorera igitaramo gikomeye mu Bwongereza aherekejwe na Rev.Dr. Antoine Rutayisire

Alexis Dusabe agiye gukorera igitaramo gikomeye mu Bwongereza aherekejwe na Dr. Antoine RutayisireUmuramyi w’icyamamare mu muziki wa Gospel mu Rwanda, Alexis Dusabe, yatangaje ko agiye gukorera igitaramo gikomeye mu Bwongereza, cyiswe “The Hope UK Worship & Restore”, kizahuza kuramya no guhimbaza Imana ndetse n’inyigisho zigamije kubaka ingo.

Iki gikorwa giteganyijwe ku wa 19 Ukuboza 2026, kikazabera mu Mujyi wa Coventry mu Bwongereza. “The Hope UK Worship & Restore” kizaba kigizwe n’igitaramo cyo kuramya no guhimbaza Imana ndetse n’inama zihariye zigenewe abashakanye (Couples Seminar). Ni igikorwa kigamije guhuriza hamwe abantu mu mwuka wo gusenga, gukomezwa no kongera kubaka icyizere cy’ejo hazaza.

Iki gitaramo kizayoborwa na Alexis Dusabe, umwe mu baramyi bamaze igihe kinini mu muziki wa Gospel mu Rwanda, akaba azafatanya na Dr. Pastor Antoine Rutayisire, umushumba n’umwigisha w’Ijambo ry’Imana uzwi cyane mu nyigisho zubaka abantu n’imiryango.Alexis Dusabe ni umwe mu bahanzi bagize uruhare rukomeye mu guteza imbere umuziki wa Gospel mu Rwanda. Yatangiye urugendo rwe rw’umuziki mu mwaka wa 2000, amenyekana cyane binyuze mu ndirimbo nka “Mfite Umukunzi”, “Ngwino”, “Kuki Turira” na “Umuyoboro”.

Alexis Dusabe na Dr. Antoine Rutayisire bagiye guhuriza hamwe Abanyarwanda mu gitaramo cyihariye mu Bwongereza

Yanakoze album zitandukanye zirimo “Mfite Ibyiringiro” yasohotse muri 2004, zikomeza kumuhesha izina mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana.Iki gikorwa aje kugitegura nyuma y’igihe gito yizihije imyaka 25 amaze mu murimo w’ivugabutumwa binyuze mu ndirimbo, aho mu Ukuboza 2025 yakoreye igitaramo gikomeye cyiswe “Umuyoboro 25 Concert” muri Camp Kigali. Mu mwaka wa 2026 kandi, yakomeje kwagura umurimo we ku rwego mpuzamahanga, aho yakoreye igitaramo cye cya mbere ku Mugabane w’u Burayi mu Mujyi wa Brussels mu Bubiligi muri Mata.Ku ruhande rwa Dr. Pastor Antoine Rutayisire, azaba ari umwe mu bazafasha abitabiriye iki gikorwa kunguka inyigisho zubaka imitima n’imiryango, cyane ko gahunda yacyo itagarukira ku ndirimbo gusa, ahubwo inateganyijemo umwanya wihariye wo kuganira ku buzima bw’abashakanye.

Ibi bituma “The Hope UK Worship & Restore” iba igikorwa kigamije gukomeza abantu mu buryo bw’umwuka no mu buzima bw’imiryango.Abategura iki gikorwa batangaje ko andi makuru arambuye azagenda atangazwa mu minsi iri imbere. Abifuza kumenya byinshi bashobora guhamagara Jabo kuri +44 7376 790747 cyangwa Pastor Olivier kuri +44 7956 182948. Biteganyijwe ko ku wa 19 Ukuboza 2026, abakunzi ba Gospel n’abandi bazitabira bazahurira mu Bwongereza mu gikorwa cyo kuramya, guhimbaza Imana no gukomeza imiryango.

Alexis Dusabe akomeje kwagura umurimo w’ivugabutumwa, ategura igitaramo mu Bwongereza

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *