Korali Tumaini yashyize hanze indirimbo nshya yise ”Nimuzima” mu gihe yitegura kwakira Shalom Choir muri Tumaini Praises
1 min read

Korali Tumaini yashyize hanze indirimbo nshya yise ”Nimuzima” mu gihe yitegura kwakira Shalom Choir muri Tumaini Praises

Korali Tumaine yashyize indirimbo nshya hanze bise “ Nimuzima “. Ni indirimbo yagiye hanze ku wa 10 Ugushyingo 2026, aho ije nyuma yiyo baherutse gushyira hanze bise “ Urwo Rurembo”. Iyi ndirimbo ifite ubutumwa bushingiye ku izuka rya Yesu Kristo, igaragaza ko nubwo yabambwe, akambikwa ikamba ry’amahwa ndetse agatanga, atagumye mu gituro ahubwo yazutse atsinda urupfu.

Muri iyi ndirimbo, korali Tumaine yibutsa abakiristo ko Yesu ari muzima kandi ko izuka rye ari ishingiro ry’insinzi n’ibyiringiro by’abamwizera. Iyi ndirimbo inashimangira ko izuka rya Kristo ritamubereye insinzi wenyine, ahubwo ko n’abamwizera bazazukana na we, bityo ikaba ifite  ubutumwa bwo gushishikariza abantu gukomeza kugira ukwizera, ibyiringiro no kwishimira insinzi Yesu yabahesheje.

Mu kiganiro twagiranye n’ushinzwe media muri iyi korali , Mugisha Boaz, yavuze ko ubutumwa buri muri iyi ndirimbo “Nimuzima”, ari ukwibutsa abantu intsinzi y’Umwami Yesu Kristo ko yamanitwe kugiti azira twebwe kandi umunyago yakuye ku giti ari wo wari munini cyane, yahakuye ishyanga rikomeye. Yakomeje avugako kandi ubutumwa nyirizina burimo muri rusange ko ari ukwibutsa abantu ko Yesu ari muzima kandi imbaraga ze zigikora, izakoze kuri uriya munsi w’umusaraba nubu zigikomeje gukora.

Iyi ndirimbo ije kandi mu gihe bagiye gukora  igiterane “Tumaini praises”  kizaba guhera  ku wa 12 kugeza 15 Ugushyingo 2026. Ni igiterane kandi giteguwe neza aho bazifatanya  n’amakorari atandukanye Shalom choir ya Nyarugenge, Ijwi choir, hamwe na Bethania”.

Korali Tumaini kandi  ikora  ibikorwa bitandukanye bigamije gukomeza ubumwe bwabo no gukura mu buzima bw’umwuka cyane cyane  gusenga, kwiga Ijambo ry’Imana, gufashanya no gutezanya imbere. Tumaini ni korali yizera ko itagomba kuba itsinda rihurizwa hamwe no kuririmba gusa, ahubwo ko ikwiye no kuba umuryango urangwa n’urukundo, ubufatanye, ubwitange n’imyitwarire myiza, kugira ngo ubutumwa baririmba bugaragarire no mu mibereho yabo ya buri munsi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *