Korali Sayuni yagaragaje uko Imana ikoresha uwo ihamagaye ibinyujije mu ndirimbo bise “Ibibindi n’imuri.”
2 mins read

Korali Sayuni yagaragaje uko Imana ikoresha uwo ihamagaye ibinyujije mu ndirimbo bise “Ibibindi n’imuri.”

Korali Sayuni ni umuryango w’abaririmbyi  bamaze imyaka irenga 30 bakora umurimo w’Imana kuko yatangiye mu mwaka 1991. Iyi korali  yatangiye ari korali y’icyumba cyabaga mu Cyahafi, muri Paruwase ya Nyarugenge, itangirana n’abaririmbyi bagera ku 10, mu mwaka 1996 nibwo korali yaje guhabwa izina rya “ Sayuni”, aribwo umudugudu wa Cyahafi warutangiye, maze Sayuni iba korali nkuru yatangiranye n’uyu mudugudu. Uko iminsi yagiye ishira Imana yagiye ibagura bagenda barushaho kwiyongera, kuri ubu akaba ari korali  igizwe n’abaririmbyi 110 baboneka.

Kuri uyu 14 Ugushingo 2026, nibwo korali Suyuni yashyize hanze indirimbo nshya yakunzwe na benshi bise” Ibibindi n’imuri”. Ni indirimbo berekana ko Imana idahamagara abantu bitewe n’imbaraga cyangwa ubushobozi bwabo, ahubwo ihamagara uwo ishaka, ikamuha imbaraga n’ubushobozi bwo gusohoza inshingano yamuhaye.

Nk’uko Imana yahamagaye Gidiyoni ikamukoresha mu gukiza Abisiraheri Abamidiyani, ni ko ishobora no gukoresha umuntu uwo ari we wese, nubwo yaba yiyumvamo intege nke cyangwa akumva ko ntacyo ashoboye. Ibi bitwigisha ko tudakwiye gucibwa intege n’uko twibona cyangwa uko abandi batubona, ahubwo dukwiye kwizera Imana no kuyumvira.

Iyi ndirimbo kandi igaragaza ko intsinzi nyakuri ituruka ku Mana, atari ku mbaraga cyangwa ubushobozi bw’umuntu. Ibibindi, imuri n’amakondera Gidiyoni yakoresheje mu gutsinda Abamidiyani bigaragaza ko Imana ishobora gukoresha n’ibintu cyangwa abantu bisa n’ibidafite imbaraga mu maso y’abantu kugira ngo ikore ibikomeye kandi yiheshe icyubahiro. Ubutumwa nyamukuru ni uko Imana ishobora kugukoresha aho uri hose, kandi uwo ihamagaye imuha n’imbaraga zo gusohoza umuhamagaro we.

Umuyobozi w’ungirije wa Korali Sayuni , HAKIZIMANA Claude, yagize ati:”Tujya gukora iyi ndirimbo twabisabwee n’abakunzi bacu bitewe ni Chorus twajyaga turirimba yitwa ibibindi n’imuri, ikabafasha cyane bakayikunda bituma tuyagura tuyihindura indirimbo ndetse tuyishyira hanze kugirango igere kuri benshi kandi igere kure.

Uretse kuririmba kandi korali Sayuni ikora ibikorwa bitandukanye by’ivugabutumwa harimo gufashanya hagati muri bo, gusurana , gufasha abababaye, gusura abarwayi ndetse n’ibindi bikorwa bitandukanye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *