“Ishimwe ni iryawe” ni indirimbo nshya ya Goshen yo ku Muhoza igamije kwibutsa abantu imirimo y’Imana
3 mins read

“Ishimwe ni iryawe” ni indirimbo nshya ya Goshen yo ku Muhoza igamije kwibutsa abantu imirimo y’Imana

Korali Goshen igizwe n’abaririmbyi barenga 120 bakorera umurimo w’Imana ku itorero ADEPR Muhoza, Paruwase ya Musanze , mu rurembo rw’amajyaruguru.

Ku wa 18 Ugushyingo 2026, korali Goshen yashyize hanze indirimbo y’amajwi n’amashusho bise”Ishimwe ni iryawe”. Mu butumwa bukubiye muri iyi ndirimbo , baririmbye bavuga ko Imana ikwiriye gushimwa no guhimbazwa ibihe byose kubera imirimo ikomeye ikorera abantu. Ishaka kwibutsa abantu ko nubwo hari ibyo umuntu atabasha kugeraho ku bw’imbaraga ze cyangwa ubufasha bw’abandi, Imana yo ishobora gukora ibirenze ibyo atekereza, igafungura inzira ahari ibyiringiro bike kandi igasohoza imigambi yayo myiza. Ni yo mpamvu abantu badakwiye gucika intege mu bihe bikomeye, ahubwo bakwiye gukomeza kuyiringira no kuyishimira, kuko kuri yo nta kidashoboka. Iyi korali irashishikariza buri wese guha Imana icyubahiro, kuko ishimwe ryose ari iryayo.

Korali  Goshen yatangiye  ari abana b’ishuri ryo ku cyumweru(Sunday School), bateraniraga mu itorero ADEPR paruwase ya Muhoza, bamwe muri bo hari harimo abafite ababyeyi babarizwa mu ma korari yaho ku muhoza ndetse no mu itorero muri rusange ndetse hari harimo n’imfubyi,  ibyo byatumye bakura ari abana bafite indangagaciro za gikristo.

Mu mwaka wa 1998 , korali yahawe izina rya “Goshen Family Choir”, bakomeza gukorera umurimo w’Imana kuri iryo torero ryo ku Muhoza. Muri urwo rugendo rwose Imana yagiye ibana na bo irabagura kugeza ubu korali Goshen ikaba ifite abaririmbyi 120 babariza aho korali ikorera umurimo w’ Imana ariko hakaba hari n’abandi baririmbyi babo bitwa Diaspora batakirizwa hafi yaho korali  ikorera umurimo w’Imana kubw’Impamvu zitandukanye haba akazi, amasomo, ndetse n’ibindi bitandukanye.

Umuyobozi w’iyi korali, Tuyizere Alphonsine, yagize ati:”Indirimbo twashyize hanze yitwa ‘ISHIMWE NI IRYAWE’ akaba ari indirimbo twasubiyemo cyane kuko yokozwe mu bihe bishize kandi ikaba yaranitiriwe umuzingo w’amajwi 2 (Audio Album 2). Iyi ndirimbo ikaba yaranditswe na KAMANZI Danny. Ubutumwa buri muri iyi ndirimbo bukubiye mu ijambo ry’Imana ryanditswe muri Zaburi 150:6 “Ibihumeka byose bishime Uwiteka. Haleluya.” Ikaba igaruka ku mashimwe n’imirimo ikomeye y’Imana yagiye igirira abantu bayo, cyane ko   nkatwe Goshen turi abahamya bo kubihamya, urebye ibitangaza Imana yagiye idukorera kuva mu ishuli ryo ku cyumweru kugeza ubu tukaba dukomeje kubona imirimo yayo.

Yakomeje avugako kandi bitarangirira mu kuririmba gusa ahubwo bakora n’ibindi bikorwa bivuga ubutumwa nk’iby’urukundo gusurana, gufashanya hagati muribo, gufasha abatishoboye ndetse  n’indi mirimo itandukanye mu Itorero. Yavuze ko kandi muri izi mpera z’umwaka abakunzi ba korali Goshel babateganyirije indi ndirimbo nshya kandi nziza baherutse gukorera hamwe n’iyi bashyize hanze mu gitaramo gitaramo bise “INZIRA Y’UKURI Live Concert”.

Muri uru rugendo rwo kuririmba korali Goshen yakoze  alubumu z’amajwi zigera kuri 6 n’iyi ya 7 barimo gukoraho. Alubumu ya mbere yitwa SE W’IMFUBYI ikaba yarakozwe mu 2002, alubumu ya 2 yitwa ISHIMWE NI IRYAWE ikaba yarakozwe mu 2006, alubumu ya 3 yitwa URAKWIYE ICYUBAHIRO ikaba yarkozwe mu 2010, alubumu ya 4 yitwa TUZAGUMA IWE  ikaba yarakozwe 2012, alubumu ya 5 yitwa IMIRIMO YAWE, ikaba yarakozwe mu 2017, alubumu 6 yitwa UZI KURINDA MANA ikaba yarakozwe 2021.

Bafite kandi  na Album z’amashusho (Video) zigera kuri 4 n’indi  ya 5 bakirimo gukoraho. Album ya mbere yitwa SE W’IMFUBYI ikaba yarakozwe mu 2008, Album ya 2 yitwa TUZAGUMA IWE ikaba yarakozwe mu 2012, Album ya 3 yitwa IMIRIMO YAWE MANA ikaba yarakozwe muri 2018, Album ya 4 yitwa UZI KURINDA MANA yakozwe muri 2021.Album ya 5 akaba ariyo barimo gutunganya igizwe n’indirimbo 10 murizo imwe ikaba imaze kujya imwe hanze ariyo ISHIMWE NI RYAWE.

Korali Goshen yagiye imenyekana mu ndirimbo nyinshi zitandukanye harimo “ Uzi kurinda”,” Mukanguke”,” Ni Uwiteka “, hamwe n’izindi zitandukanye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *