Shiloh Choir yatumiwe mu gitaramo “Haracyari Ibyiringiro Live Concert” kizabera i Musanze
Shiloh Choir yatumiwe mu gitaramo gikomeye cyiswe “Haracyari Ibyiringiro Live Concert”, kizaba ku Cyumweru tariki ya 29 Ugushyingo 2026, kikazabera kuri Ubworoherane Stadium, kuva saa tatu za mu gitondo kugeza saa kumi z’umugoroba.Iki gitaramo kizaba umwanya wihariye wo guhimbaza Imana no kugeza ubutumwa bw’ihumure ku bantu banyuranye, binyuze mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana.
Nk’uko bigaragara ku itangazo ryacyo, insanganyamatsiko yacyo igaruka ku cyizere abantu bakwiye gukomeza kugira muri Kristo, nubwo baba banyura mu bihe bikomeye by’ubuzima.Shiloh Choir ni imwe mu makorali azwi mu muziki wa Gospel, imaze kumenyekana binyuze mu ndirimbo zifite ubutumwa bukora ku mitima ya benshi.
Mu ndirimbo zayihesheje izina harimo “Ntukazime”, “Bugingo”, “Ibitambo”, “Amateka” na “Ni Bande”, zakomeje kuyifasha kugera ku bakunzi b’umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana.Mu mwaka wa 2026, iyi korali yakomeje ibikorwa byayo bya muzika ishyira hanze indirimbo nshya zirimo “Yaruhutse Umusaraba” yasohotse muri Werurwe, “Abera Bo Mw’Isi” yasohotse muri Kanama ndetse na “Inkuru y’Agakiza” yasohotse mu Gushyingo 2026.
Izi ndirimbo zigaragaza gukomeza kugaragaza ubutumwa bwiza binyuze mu muziki.Shiloh Choir kandi imaze kumenyekana mu gutegura ibitaramo bikomeye byo kuramya no guhimbaza Imana, by’umwihariko igitaramo ngarukamwaka yise “The Spirit of Revival”.
Nyuma yo gukora ibice bitandatu by’iki gitaramo i Musanze, mu Ukwakira 2025 yakoze igice cya karindwi i Kigali, kibera ahabera imurikagurisha rya Gikondo (Gikondo Expo Ground), cyitabirwa n’abantu barenga 3,000.Mu gitaramo cya “Haracyari Ibyiringiro Live Concert”, Shiloh Choir izafatanya nandi ma chorale atandukanye izaba iri ku rubyiniro nk’uko byatangajwe ku ifoto yamamaza iki gitaramo. Abakunzi b’umuziki wa Gospel batumiwe kuzitabira iki gikorwa, kikazaba umwanya wo gusangira ubutumwa bw’icyizere, kuramya no guhimbaza Imana binyuze mu ndirimbo.
