Voice of Revival yateguye igitaramo ngarukamwaka cya Noheli kizahuza abaririmbyi batandukanye
Voice of Revival yatangaje ibindi bisobanuro ku gitaramo “Sound of Christmas” kizabera muri ArizonaItsinda rya Voice of Revival rikomeje imyiteguro y’igitaramo gikomeye cyo kuramya no guhimbaza Imana cyiswe “Sound of Christmas Live Concert”, kizahuza abaririmbyi barimo Aime Frank, Eric Kadogo na Jacques na Bizohagira.
Iki gitaramo kizaba ku wa 27 Ukuboza 2026, kikazabera muri Leta ya Arizona muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.Iki gitaramo gitegurwa na Voice of Revival, itsinda rishya ry’abaririmbyi b’Abakristo rigamije guhuriza hamwe impano zitandukanye mu kuramya no guhimbaza Imana. Mu itangazo ryacyo rishya, bagaragaje ko abazitabira bazagira umwanya wo gusabana n’Imana binyuze mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza, mu gihe hizihizwa umunsi mukuru wa Noheli.
Mu bazaririmba muri iki gitaramo harimo Aime Frank, umuhanzi wamenyekanye mu ndirimbo zitandukanye zirimo “Ndakwizeye Yesu”, “Yaratwibutse”, “Umugisha” na “Amen”. Ni umwe mu baririmbyi bari mu mboni za Voice of Revival kuva yatangira kumenyekana, ibikorwa byayo byibanda ku gutangaza ubutumwa bwiza binyuze mu muziki.Undi uzagaragara kuri uru rubyiniro ni Eric Kadogo, uzafatanya na Jacques na Bizohagira mu gufasha abazitabira iki gitaramo kuramya Imana.
Jacques na Bizohagira na bo bazanye ubunararibonye mu muziki wa Gospel.Iki gitaramo kizitabirwa kandi na Pastor Kent Beck, uzatanga ijambo ry’Imana. Kuba hateganyijwe umuvugabutumwa muri iki gikorwa bigaragaza ko kitazaba igitaramo cy’umuziki gusa, ahubwo kizaba n’umwanya wo gusangira inyigisho zishingiye ku Ijambo ry’Imana no gukomeza ukwizera kw’abazacyitabira.Mu makuru yari yatangajwe mbere, iki gikorwa cyari cyiswe Voice of Revival Live Concert: Season 1, kikaba cyari giteganyijwe ku wa 29 Ugushyingo 2026. Icyo gihe, Desire Rusingizwa yatangaje ko cyasubitswe kubera ko cyari gihuriranye n’igikorwa cya Community Advocacy Event, abategura bagasaba imbabazi abari biteguye kukitabira, bakanizeza ko bazatangaza indi tariki. Itangazo rishya ryashyize ahagaragara izina “Sound of Christmas” n’itariki nshya, rikaba ari intambwe nshya mu myiteguro yacyo.
Nk’uko bigaragara ku itangazo ry’abategura, iki gitaramo kizaba ku Cyumweru, tariki ya 27 Ukuboza 2026, guhera saa cyenda z’amanywa (3:00 PM), kuri 8037 N 43rd Ave, Phoenix, Arizona 85051. Kwinjira bizasaba amadolari 30 ya Amerika ($30). Biteganyijwe ko kizaba umwanya wihariye wo guhuriza hamwe abakunda umuziki wa Gospel, cyane cyane Abanyarwanda n’abandi Bakristo batuye muri Arizona, mu gusoza umwaka basingiza Imana.
