Abanyetorero ba ADEPR bagera kuri 98 barobanuriwe inshingano za gishumba mu Rurembo rw’Amajyepfo
Kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 27 Ugushyingo 2026, Itorero rya ADEPR ryakomereje igikorwa cyo kurobanurira abanyetorero inshingano za gishumba mu Rurembo rw’Amajyepfo, mu muhango wabereye ku Itorero rya Taba, muri Paruwasi ya Huye, aho abantu 98 barimo abagore 38 bahawe inshingano zo kuyobora, kuragira no kurinda Itorero.
Uyu muhango wayobowe n’Umushumba Mukuru wa ADEPR, Rev. Isaïe Ndayizeye, witabirwa na Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Alice Kayitesi, wari Umushyitsi Mukuru, Meya w’Akarere ka Huye, Nshimiyimana Vedaste n’abandi bayobozi batandukanye mu nzego za leta ndetse na korali Iriba ikorera umurimo kuri iri torero ryabereyeho uyu muhango.
Mu butumwa, Rev. Isaïe Ndayizeye, yagejeje ku bahawe inshingano yabibukije ko umurimo w’ubushumba usaba guhuza imyitwarire yabo n’Ibyanditswe Byera, kugira ngo babashe gusohoza neza inshingano bahawe zo kuyobora no kuragira umukumbi w’Imana.
Yashimangiye ko abahawe inshingano bakwiye kurangwa n’imibereho ijyanye n’Ijambo ry’Imana, bakabera urugero rwiza abo bashinzwe ndetse n’abandi bakirisitu muri rusange.
Abahawe inshingano za gishumba na bo biyemeje kuzarangwa n’indangagaciro za gikristo, bakorera Imana mu budahemuka, bakaba intangarugero mu bo bashinzwe kandi bagaharanira iterambere ry’Itorero.
Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Alice Kayitesi, yasabye abahawe inshingano n’abandi bakirisitu gukomeza kurangwa n’imico myiza ya gikristo, bahuza imibereho yo mu mwuka n’imibereho ya buri munsi. Yashimiye kandi ADEPR uruhare igira mu kwita ku miryango no guteza imbere imibereho myiza y’abaturage, binyuze mu bikorwa bitandukanye birimo n’ubufatanye igirana n’inzego za Leta.
Muri uyu muhango kandi, habaye igikorwa cyo gusengera Pastoro Mukagashugi Marie Chantal wagizwe Umushumba Ushinzwe Ibikorwa bya Gishumba by’Ururembo rw’Amajyepfo. Hanashengererwa kandi Pastoro Hubakimana Thomas ku nshingano zo kuyobora Paruwasi ya Ruhango aherutse guhabwa.
Iki gikorwa cyo kurobanurira abanyetorero inshingano za gishumba cyahereye no mu zindi ndembo z’Itorero ADEPR mu gihugu, aho bahereye mu rurembo rw’Iburasirazuba, bakomereza mu burengerazuba ndetse n’amajyaruguru.