“Ibuye Rizima” indirimbo nshya ya Amazing Grace Choir ikubiyemo ubutumwa bugaragaza igituma abera barama
2 mins read

“Ibuye Rizima” indirimbo nshya ya Amazing Grace Choir ikubiyemo ubutumwa bugaragaza igituma abera barama

Korali Amazing Grace yavutse mu mwaka wa 2008, ishinzwe n’abari abanyeshuri bakorera umurimo w’Imana ku itorero rya ADEPR KABUGA. Bitewe nuko ku itorero hatari korali y’urubyiruko, abanyeshuri bayitangiye nk’itsinda (Group) ariko ikajya ikora mu kiruhuko, itangira gutyo uko iminsi yagendaga ihita Imana yarushijeho kuyagura, aho ubu batakiri korali y’urubyiruko ahubwo hajemo n’abantu bakuru , bakaba bamaze kugera ku baririmbyi 140.

Kuri uyu 19 Ugushyingo 2026, nibwo korali Amazing Grace yasohoye indirimbo yakunzwe n’abatari bake bise”Ibuye rizima”. Ni ndirimbo ibwira abantu  ko Yesu Kristo ari we Buye rizima, ryanzwe n’abantu ariko Imana ikaritoranya kandi rikaba iry’igiciro cyinshi. Ishishikariza abantu kumwubakiraho ubuzima bwabo, bakamwizera kandi bakamugumaho, kuko ari Umushumba mwiza wita ku bamwizeye, agakira imitima imenetse kandi akayigarurira imbaraga. Banavuga ji nubwo bahura n’ibigeragezo n’imiyaga y’ubuzima, bakwiye gukomera ku kwemera kuko Yesu ari We Buye rikomeza imfuruka kandi ari We soko y’ubugingo buhoraho.

Umuyobozi w’iyi korali, MUGIRANEZA John, yagize ati:”Indirimbo twasohoye yitwa ‘Ibuye rizima’, ni ubutumwa bukubiye muri 1 Petero 2:5, bwongera kwibutsa abantu ko Yesu ariwe buye rizima bagomba kumwisungaho mu buzima bwa buri munsi bayoborwa n’umwuka wera. Twahisemo kuyisubiramo kubera ubusabe bw’abakunzi bacu bayikunze muri 2011 ndetse no mu ntego dufite yo gukomeza kwamamaza ubutumwa bwiza binyuze mu ikoranabuhanga kugirango bugere kure.

Uretse kuririmba kandi iyi korali ikora ibikorwa bitandukanye bivuga ubutumwa ndetse byanahinduye ubuzima bwa benshi harimo  kwishyurira abantu ubwisungane mu kwivuza(Mutuel de Sante), kwishyurira abana amashuri, kwishyurira abantu kwiga imyuga yabafasha kwihangira imirimo, gusura abarwayi kwa muganga ndetse n’ibindi byinshi byiza.

Amazing Grace imaze gukora Album ebyiri, iya mbere ikaba yarasohotse mu mwaka wa 2011, yitwa “Yesu niwe buye rizima”, ikaba yari igizwe n’indirimbo umunani z’amajwi. Ubu iri gukora kuri Album yayo ya kabiri yise “Nzabana nawe” na yo izaba igizwe n’indirimbo umunani, ariko ikazatunganywa mu buryo bwa Live recording bugezweho, hagamijwe kugeza ku bakunzi bayo indirimbo zifite ireme n’uburyohe bwihariye.

Mu bikorwa kandi iri  guteganyiriza abakunzi bayo harimo gukomeza gusohora indirimbo zigize Album nshya, kugira ngo ubutumwa bwazo bukomeze guhembura imitima ya benshi no kubakomeza mu rugendo rwo kwizera Imana. Irateganya kandi gutegura igiterane mu ntangiriro z’umwaka utaha, kizabera umwanya wo kumurika ku mugaragaro Album ya kabiri, ari na ko izasangiza abakunzi bayo umusaruro w’ibikorwa imaze igihe itegura.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *