Korali Jerusalem yahishuye aho abera bakura ubudahangarwa ibinyujije mu ndirimbo nshya bise “Ubwishingizi”
2 mins read

Korali Jerusalem yahishuye aho abera bakura ubudahangarwa ibinyujije mu ndirimbo nshya bise “Ubwishingizi”

Korali Jerusalem yatangiye umurimo w’Imana wo kwamamaza ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo binyuze mu buryo bw’indirimbo mu mwaka w’1981, itangira ifite abaririmbyi bake bashoboka ariko uko iminsi yagiye ishira Imana yarabaguye ubu bageze ku baririmbyi basaga 80.

Ku wa 24 Ugushyingo 2026, nibwo korali Jerusalem yashyize hanze indirimbo bise “ Ubwishingizi”, ikaba ari imwe mu ndirimbo ziri kuri album yabo ya  kane bari gutegura, mu gihe yitegura gusoza uyu mwaka wa 2026.

Iyi ndirimbo ivuga gukomera kw’Imana n’uko nta wundi wagereranywa na yo, kuko ari yo yonyine ifite ubushobozi bwo kurema no gukomeza ibyo yaremye. Ishishikariza abantu kutishingikiriza ku bwenge cyangwa imbaraga zabo gusa, ahubwo bakiringira Imana kuko ari yo soko y’umutekano n’uburinzi bitajya bihinduka. Igaragaza ko umuntu uguma muri Yesu aba afite ubwishingizi budashira, ku buryo n’ubwo yahura n’ibigeragezo n’ibikomeye, adakwiye kwiheba kuko Imana yumva abayambaza kandi ikabatabara.

Umwe mu baririmbyi ba korali Jerusalem,Vedaste Habimana, avuga ko iyi ndirimbo yateguwe hagamijwe kugaragaza gukomera kw’Imana no kwibutsa abantu ko ari yo yonyine ifite ubushobozi bwo kurema no gukomeza ibyo yaremye.

Yagize ati:”Iyi ndirimbo irimo ubutumwa bwiza bushingiye kugukomera kw’Imana, icyo tugendereye ni ukubwira abantu ko Imana ihambaye kandi niyo igira icyo irema kandi ikagikomeza. Turabwira abakunzi bacu ngo bishingikirize ku Mana kuko ubwishingizi butangwa na Yesu ntibujya buhinduka igihe cyose, turamwambaza akatwumva kandi akadutabara.

Uretse kuririmba kandi korali Jerusalem ikora ibikorwa bitandukanye bivuga ubutumwa harimo ibikorwa by’urukundo uko Imana ibashoboje haba gufashanya hagati muri bo, gusurana, gutabarana ndetse n’ibindi bitandukanye.

Muri urwo rugendo rugendo rwose rw’imyaka 45 iyi korali imaze ikora umurimo yagiye ikora indirimbo nyinshi zitandukanye zikubiye muri Album eshatu, harimo iyambere bise” Ukuboko kwa Yesu”, iya kabiri bise “ Mbazaniye ihumure”, iya gatatu bise “Ibihe”, ndetse nindi ya kane bari gutegura muri ibi bihe twitegura gusoza umwaka, kandi  zimwe mu ndirimbo ziyigize zatangiye kugera ku muyoboro wabo wa YouTube nk’iyitwa”Niwe mucyo”.

Indirimbo zose za korali Jerusalem wazisanga ku muyoboro wabo wa Youtube “Jerusalem choir Adeper rushagara”.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *