
Burya amabara agaragara ku miti y’amenyo akubiyemo ubutumwa bw’ingirakamaro ku bayikoresha
Mbere yo kugura umuti w’amenyo iyo benshi bakunze kwita ‘Colgate’ nubwo imiti y’amenyo yose atari Colgate, niwitegereza hasi uzasangaho ibara ry’icyatsi, ubururu, umutuku cyangwa umukara. Ayo mabara uko ari ane aba asobanuye kinini kuri uwo muti w’amenyo ugiye kugura, ariko benshi ntibabyitaho.
Benshi bakunze kugura umuti w’amenyo kuko ugura make, cyangwa se kuko inshuti yawe ariwo ikoresha, cyangwa se ugasanga nuko wumvise bawamamaza. Nyamara ku miti y’amenyo haba hariho ibikubyrira ku biyigize, ku buryo ushobora kumenya niba uwo muti ari mwiza ku menyo yawe cyangwa ari mubi.
Nubona ku muti w’amenyo akabara kariho hasi ari ubururu, biba bisobanuye ko uwo muti w’amenyo ukozwe mu bintu by’umwimerere ariko hongewemo umuti. Iyi miti ishyirwamo kugira ngo ubashe guhangana n’indwara zitandukanye zo mu kanwa.
Mu gihe noneho uzasanga umuti w’amenyo akabara kariho ari umukara, uzamenye ko nta kintu cy’umwimerere na kimwe kiri mu biwugize ahubwo byose ari za ‘chemicals’ twagarutseho haruguru. Niyo mpamvu uzasanga iyi miti y’amenyo iriho aka kabara k’umukara igura amafaranga make cyane ugereranyije n’iyindi.
Mu gihe uzabona umuti w’amenyo akabara kariho hasi ari umutuku, biba bivuze ko ukozwe mu bintu by’umwimerere ariko byongewemo ‘chemicals’. Ibi biraza kugorana kubisobanura mu kinyarwanda, ariko muri make wavuga ko umuti ukozwe mu bintu by’umwimerere byongewemo ibindi bintu bishobora no kuguteza ibibazo.

Aya ni amwe mu mabara agaragara ku miti y’amenyo igiye itandukanye