Penuel Choir ishyize hanze indirimbo nshya: “Dukubita Hasi”  ishimangira ubutware n’ubushobozi dufite muri Kristo
1 min read

Penuel Choir ishyize hanze indirimbo nshya: “Dukubita Hasi” ishimangira ubutware n’ubushobozi dufite muri Kristo

Korali Penuel Choir yashyize hanze indirimbo nshya bise “Dukubita Hasi”, ifite ubutumwa bukomeye bushishikariza abakristo gukoresha ububasha bahawe muri Kristo Yesu.

Mu butumwa buyigize, baravuga bati:

Dukubita hasi impaka n’ikintu cyose cyishyiriye hejuru kurwanya kumenya Imana, kandi dufata mpiri ibitekerezwa mu mitima byose, ngo tubigomorere Yesu Kristo.

Bagaragaza ko muri Kristo harimo ubutware bukomeye bwo kwirukana Satani n’abadayimoni, ndetse no gukora ibitangaza: impumyi zikabona, ibirema bikagenda, n’ababoshywe bakabohorwa mu izina rya Yesu Kristo.

Nubwo tugendana imibiri y’abantu, indirimbo ishimangira ko intwaro zacu atari iz’abantu ahubwo zifite imbaraga imbere y’Imana. Abahanzi batubwira ko dukwiye gutwara ukwizera nk’ingabo idukingira imyambi ya wa mubi, kandi ko Ijambo ry’Imana ari nk’inkota dukoresha mu rugamba rwo mu buryo bw’umwuka.

Bongeraho ko Umwuka twahawe atari uw’ubwoba, ahubwo ari Umwuka w’ubutsinzi tubonera muri Yesu Kristo.

Indirimbo “Dukubita Hasi” ni ishimangira ko umwami Yesu aduha intsinzi, kandi ikibutsa buri mukristo ko afite ubushobozi bwo guhagarara mu izina rye no gutsinda ibigeragezo byose.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *