
Kera kabaye umugi wa Kigali wagiranye ibiganiro na AS Kigali
Kuri uyu wa Gatanu wa tariki ya 11 Nyakanga 2025, ubuyobozi bw’Umugi wa Kigali bwakoranye inama n’ubuyobozi bwa AS Kigali buyobowe na Shema Fabrice mu rwego rwo gushaka uburyo ikipe yabona amafaranga yo gukoresha mu mwaka utaha w’imikino.
Iyi kipe ifite ibibazo bikomeye by’ubukungu birimo iby’amadeni y’abatoza ndetse n’abakinnyi bishobora no kuyibuza kuzahabwa uburenganzira bwo kuzakina shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda umwaka w’imikino wa 2025-2026.
Amakuru yizewe ni uko iyi kipe yasabye umugi wa Kigali kongera umubare w’amafaranga bagenera iyi kipe akava kuri miliyoni 200 Frw bahabwa buri mwaka w’imikino akagera kuri miliyoni 780 Frw.
Umunyamabanga wa AS Kigali, Ndayishimiye Joseph yagize Ati: “Twasabye miliyoni 780 Frw kandi umujyi witeguye gukorana natwe bya hafi ku buryo azaboneka. Hari inama izahuza abafatanyabikorwa n’abandi bawukoreramo izareba uko aya mafaranga azaboneka.”
As Kigali nk’uko amakuru abyemeza ifite ibirarane by’abakinnyi by’amezi umunani ndetse n’amezi 10 y’abatoza nubwo bitayibujije kuza ku mwanya wa Gatatu muri shampiyona y’umwaka ushize w’imikino.