Intambara y’Imisoro ya Trump ikomeje Guca Ibintu

Trump yatangaje ko azashyiraho imisoro ya 30% ku bicuruzwa bituruka mu muryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) na Mexique guhera ku itariki ya 1 Kanama, bikomeza kuzamura uruntu runtu hagati ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika ni byo bihugu.
Trump yasobanuye iby’iyo misoro mishya mu nyandiko yashyize kuri ku mbuga nkoranyambaga ze.
Iyi misoro ni igice cy’itangazo ry’uburyo ateganya gushyiraho imisoro mishya, igamije kwibasira inshuti za Amerika n’abanzi bayo kimwe, akaba ari imwe mu nkingi z’ibanze zari mu migambi ye yo kwiyamamariza kuyobora Amerika mu mwaka wa 2024.
Trump yavuze ko iyo gahunda izashingirwaho mu kuzahura ubukungu bw’Amerika avuga ko bumaze imyaka myinshi butsikamiwe n’ibindi bihugu.
Mu ibaruwa yandikiye Perezida wa Mexique, Claudia Sheinbaum, Trump yemeye ko icyo gihugu cyagize uruhare mu kugabanya ubwinshi bw’abimukira binjira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika batagira ibyangombwa, ndetse n’ikoreshwa ry’umuti wa fentanyl. Ariko yavuze ko Mexique itakoze ibishoboka byose ngo ihagarike ko umugabane wa Amerika ya Ruguru uhinduka “ikibuga cy’imikino y’ubucuruzi bw’ibiyobyabwenge.”
Leta ya Mexique yavuze ko yabwiwe mu biganiro byo ku rwego rwo hejuru byabaye ku wa Gatanu n’abayobozi bo muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika ko ibaruwa ya Trump iri mu nzira. Intumwa za Mexique zari muri ibyo biganiro zabwiye abayobozi ba Trump ko zitemeranya n’icyo cyemezo kandi ko zagifashe nk’“ivangura ridakwiye,” nk’uko byatangajwe mu itangazo rya leta ya Mexique.
Mu ibaruwa yandikiye Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU), Trump yavuze ko icyuho kiri mu bucuruzi hagati ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’uwo muryango ari ikibazo gihungabanya umutekano w’igihugu cye.
Mu ibaruwa yoherejwe ku wa Gatanu igenewe Perezida wa Komisiyo y’u Burayi, Ursula von der Leyen, Trump yanditse ati:”Twamaze imyaka myinshi tuganira ku mubano wacu mu by’ubucuruzi n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, kandi twanzuye ko tugomba kuva muri ibi byuho binini(ibyinjira bikaruta ibisohoka), bimaze igihe kinini kandi bihoraho mu bucuruzi, byatewe n’amabwiriza yanyu ashyiraho imisoro,”
Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi ugizwe n’ibihugu 27, akaba ari wo mufatanyabikorwa munini wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu bucuruzi, watangaje mu ntangiriro z’iki cyumweru ko wizeye kumvikana na Washington mbere y’itariki ya 1 Kanama.
Trump yavuze kandi muri iki cyumweru ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika izashyiraho imisoro mishya ku bicuruzwa bituruka mu Buyapani, K
oreya y’Epfo, Kanada na Brezile, nayo izatangira gukurikizwa guhera tariki ya 1 Kanama. Amabaruwa asa n’ayo nayo yoherejwe muri iki cyumweru ku bafatanyabikorwa bato m’ubucuruzi ba Amerika.
Mu kwezi kwa Mata, Trump yashyizeho imisoro ku bihugu byinshi, ariko ayihagarika by’agateganyo mu gihe cy’iminsi 90 kugira ngo habanze haboneke ibiganiro ku masezerano yihariye n’ibihugu ku giti cyabyo.
Igihe cy’ubwumvikane cyari cyahawe ibyo bihugu kirangiye muri iki cyumweru, Trump yatangiye kohereza amabaruwa yerekeye iyo misoro abayobozi bi byo bihugu, ariko yongeye gusubika itariki yo gutangira kubishyira mu bikorwa, avuga ko bizatwara gusa ibyumweru bike birakurikiraho.
Mu mwaka wa 2024, icyuho mu bucuruzi hagati ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi cyari miliyari 235.6 z’amadolari ya Amerika, nk’uko byatangajwe n’ibiro by’intumwa ya Amerika ishinzwe ubucuruzi.
Von der Leyen yavuze ko EU ikomeje kuba yiteguye gukomeza gukora ibishoboka byose kugira ngo habeho amasezerano bitarenze tariki ya 1 Kanama.