1 min read

Ivumbi n’umucanga biterwa n’imihindagurikire y’ikirere bigira ingaruka ku bantu bagera kuri miliyoni 330 ku isi-UN

Raporo nshya y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mihindagurikire y’Ikirere (WMO) yagaragaje ko inkubi y’umucanga n’ivumbi biterwa n’imihindagurikire y’ikirere iteza gupfa imburagihe, aho abarenga miliyoni 330 mu bihugu 150 bibagiraho ingaruka.

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 12, 2025 Nyakanga, Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye (UNGA) yizihije Umunsi Mpuzamahanga wo Kurwanya inkubi y’Umucanga n’Ivumbi, inatangaza ko imyaka ya 2025–2034 izaba ari “Impuzamyaka y’Umuryango w’Abibumbye yo Kurwanya Inkubi y’Umucanga n’Ivumbi.”

Perezida w’Inteko Rusange, Philemon Yang, yagize ati: “Izi nkubi z’imicanga n’ivumbi ziri kugenda zihinduka zimwe mu bibazo bikomeye ku isi bititabwaho uko bikwiye.”

Yakomeje agira ati: “Ziterwa n’imihindagurikire y’ibihe, isuri y’ubutaka ndetse n’imyitwarire idashingiye ku kubungabunga ibidukikije.”

Yang yavuze ko uduce duto tw’ibyuka duturuka muri iyi nkubi y’umucanga n’ivumbi dutera impfu z’abantu miliyoni 7 buri mwaka, yongeraho ko dutera indwara z’ubuhumekero n’iz’umutima, kandi tukagabanya umusaruro w’ imyaka ku kigero cya 25%, bigatera inzara no guhunga kw’abantu.

Laura Paterson, uhagarariye WMO mu Muryango w’Abibumbye, yabwiye Inteko Rusange ya Loni ko “harenga 80% by’ivumbi ry’isi bituruka mu butayu bwo mu Majyaruguru y’Afurika no mu Burasirazuba bwo Hagati,” ariko rikagira ingaruka ku isi hose kuko utwo duce tw’ivumbi dushobora kwambuka ibihugu n’imigezi, tukagera mu ntera z’ibilometero amagana cyangwa se ibihumbi.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mihindagurikire y’Ikirere (WMO) n’Ishami ryita ku Buzima ku Isi (OMS), byaburiye isi ko ingaruka z’ivumbi ku buzima zigenda ziyongera cyane, aho abantu miliyari 3.8 hafi kimwe cya kabiri cy’abatuye isi, bahuye n’ivumbi rirenga igipimo fatizo gishyirwaho na OMS hagati ya 2018 na 2022, bivuye kuri miliyari 2.9 hagati ya 2003 na 2007.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *