
Meddie Kagere yasezerewe n’ikipe yakiniraga
Rutahizamu w’Umunya-Rwanda Meddie Kagere yamaze gutandukana n’ikipe yakiniraga yo muri Tanzania ‘Namungo FC’ nyuma y’igihe gito ahamagawe mu ikipe y’igihugu y’u Rwanda n’umutoza Adel Amrouche.
Ikipe ya Namungo FC yabitangaje ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga kuri uyu wa gatandatu wa tariki 11 Nyakanga 2025 , aba umwe mu bakinnyi icyenda iyi kipe imaze gusezerera.
Iyi kipe Meddie Kagere yakiniraga yabaye iya cyenda mu umwaka ushize w’imikino wa 2024-2025 , mu gihe shampiyona yegukanwe n’ikipe ya Young Africans nyuma yo gutsinda Simba SC ku mukino w’agapingane.
Meddie Kagere usibye gukinira ikipe y’igihugu y’u Rwanda igihe kirekire yakiniye n’andi makipe atandukanye arimo ATRACO F.C, Kiyovu Sports, Mukura VS, Police FC, ES Zarzis, KF Tirana, Rayon Sports, Gor Mahia F.C, Simba SC, Singida Fountain Gate F.C ndetse na Mbale Heroes FC yatangiriyemo.
Abandi bakinnyi Namungo FC yatandukanye na bo!
Erasto Nyoni, Eric Molongi, Derrick Mukombozi , Issa Abushehe, Joshua Ibrahim, Eric Kapaito, Emmanuel Charles, Anderson Solomoni.