3 mins read

Ibyaranze iyi tariki ya 13 Nyakanga mu mateka

Buri munsi ni umugisha uturutse ku Mana isumba byose, kuko ari Yo itanga ubuzima, igihe, n’amahirwe yo kongera kubaho. buri munsi ufite umumaro n’icyo utwigisha.

Uyu ni umunsi wa karindwi w’Icyumweru, Tariki ya 13 Nyakanga, ni umunsi wa 194 w’umwaka. Harabura iminsi 171 ngo uyu wa 2025 urangire.

ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka

1713: Espagne n’u Bwongereza basinye amasezerano ya Utrecht, bituma Gibraltar na Minorca bijya mu maboko y’u Bwongereza.

1814: Mu Butaliyani hashyizweho urwego rwa gisirikare rushinzwe umutekano rusange rwitwa Carabinieri, rufite ububasha bwo kurinda abasivili n’abasirikare.

1878: Hasojwe Inama ya Berlin mu Budage yarangiye hasinywe amasezerano yo kwigabanya ibihugu bitandukanye ku Isi

1930: Hatangiye amarushanwa ya mbere y’igikombe cy’Isi mu mupira w’amaguru i Montevideo muri Uruguay: umukino wa mbere, Ubufaransa bunyagiye Mexique 4-1, naho Amerika itsinda Ububiligi 3-0.

1949: Papa Piyo wa XII yashyize ahagaragara “Itegeko rikumira Abakirisitu b’Abakomunisiti”, akura mu Itorero Gatolika abantu bose bari bashyigikiye Komunizime, icengezamatwara ry’Abarusiya.

1966: Richard Speck yishe abanyeshuri b’abakobwa umunani i Chicago, abica ababoshye.

1969: Guverineri wa Alabama George Wallace yanenze Perezida Nixon ku micungire y’intambara, avuga ko ashyigikiye intsinzi y’igisirikare niba ibiganiro bya Paris bitatanga amahoro vuba.

1977: Hatangiye intambara y’Ingabo za Somalia zari zateye akarere ka Ogaden gahoragamo impaka hagati ya Ethiopia na Somalia. Intambara yamaze amezi 9, isozwa na Somalia itsinzwe.

2016: Theresa May yabaye Minisitiri w’Intebe wa kabiri w’umugore mu Bwongereza, asimbuye David Cameron weguye nyuma y’uko igihugu gitorera kuva mu Muryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU).

2024: Donald Trump, umukandida w’Ishyaka ry’ARepubulikani ku mwanya wa Perezida wa Amerika, yarokotse igitero cy’amasasu ubwo yari mu bikorwa byo kwiyamamaza i Pennsylvania; yakomeretse ku gutwi.

Bamwe mu bihanganjye bavutse kuri iyi tariki

100 BC (Mbere y’Ivuka rya Yesu kristo): Yulius Sezari (Julius Caesar), umuyobozi w’ingabo n’umunyapolitiki w’Umwami w’Abaromani, yavukiye i Roma.

1798: Alexandra Feodorovna, Umwamikazi w’u Burusiya akaba n’umugore wa Nicholas wa I, yavukiye i Charlottenburg Palace, Berlin ho mu Budage.

1878: Harrison Ford, umukinnyi w’amafilimi w’Umunyamerika wamamaye muri Star Wars na Indiana Jones, yavukiye muri Amerika.

1940: Patrick Stewart, umukinnyi w’amafilimi w’Umwongereza uzwi muri Star Trek nka Captain Picard na X-Men nka Charles Xavier, yavukiye i Mirfield, Yorkshire, mu Bwongereza.

1942: Harrison Ford, umukinnyi w’amafilimi w’Umunyamerika uzwi cyane muri Star Wars na Indiana Jones, yavukiye muri Amerika.

Bamwe mu bihanganjye bapfuye kuri iyi tariki

1762: James Bradley, umuhanga mu by’isanzure w’Umwongereza, yapfuye afite imyaka 69.

1793: Jean-Paul Marat, umunyamakuru n’umurwanashyaka w’Impinduramatwara yo mu Bufaransa, yicishijwe icyuma na Charlotte Corday ari mu bwogero, afite imyaka 50.

2010: George Steinbrenner, rwiyemezamirimo w’Umunyamerika wari nyiri ikipe ya New York Yankees, yapfuye afite imyaka 80.

2017: Liu Xiaobo, umwanditsi n’umurwanashyaka w’uburenganzira bwa muntu wo mu Bushinwa, wahawe igihembo cy’amahoro cya Nobel mu 2010, yapfuye afite imyaka 61.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *