Luis Enrique yakoze amakosa ashobora kuzamwimisha ibihembo
1 min read

Luis Enrique yakoze amakosa ashobora kuzamwimisha ibihembo

Nyuma y’uko Chelsea itsinze Paris Saint-Germain ibitego 3-0 mu mukino wa nyuma wa Club World Cup 2025, umutoza wa PSG Luis Enrique yateje akaduruvayo ubwo yakubitaga rutahizamu mushya wa Chelsea, Joao Pedro, mu ijosi no mu maso, amusiga aryamye hasi.

Abatoza bandi ba PSG bahise bihutira kumukurura. Abakinnyi n’abatoza b’impande zombi bahise batangira guterana amagambo bikomeye.

Enzo Maresca, umutoza wa Chelsea, yabwiye abanyamakuru ko yishimiye uko abakinnyi be bitwaye ndetse ko umukino bawutsinze hakiri kare. Yagize ati: “Nta magambo mfite, abakinnyi barabikoze. Uyu ni umwanya mwiza kuri twe.”

Chelsea yegukanye igikombe nyuma y’ibitego bibiri bya Cole Palmer na kimwe cya Joao Pedro, byose mu gice cya mbere. PSG ntiyigeze igira icyo ikora ngo ihindure umukino.

Ibi bishobora kuzagira ingaruka zikomeye ku bihembo iyi kipe n’abakinnyi bashoboraga kuzegukana mu bihembo bya 2024-2025 haba ibya FIFA ndetse na France Football(Ballon d’Or) kuko harebwa n’ikinyabupfura bijyana n’ubworoherane ku hatanira igihembo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *