Ese ubundi ni iki gituma umuntu mu gihe cy’ijoro arota agenda cyangwa avuga?
1 min read

Ese ubundi ni iki gituma umuntu mu gihe cy’ijoro arota agenda cyangwa avuga?

Ushobora kuba uri mu bantu barota bagenda, bavuga cyangwa se ukaba uri umubyeyi ufite umwana urota atyo, gusa utari uzi impamvu yabyo.

Niba ujya ubyuka bakubwira ko warose uvuga cyangwa ugenda, ukaba ujya ubyuka wumva utazi aho uri, ntakabuza ushobora kuba ufite uburwayi bwa Parasomnia.

Parasomnia ni butuma umuntu agira imyitwarire idasanzwe aryamye buterwa n’ibintu byinshi birimo ibibazo byo mu mutwe nk’agahinda gakabije, guhangayika, umunaniro n’ibindi nko kunywa inzoga cyangwa caffeine ugiye kuryama.

Ubu burwayi burangwa no kugira ibimenyetso birimo kurota umuntu agenda, kurota avuga, kurota nabi, kubyuka yacanganyikiwe, kunyara ku buriri, kubyuka afite ubwoba, guhekenya amenyo n’ibindi. Bushobora gutera kandi kubona ibintu bidahari ubyutse (hallucinations), kurota ukora imibonano mpuzabitsina ku buryo ushobora kwikinisha cyangwa ukavuga nk’umuntu uri muri icyo gikorwa usinziriye (Sexsomnia), gukanguka mbere y’umubiri wawe (sleep paralysis) n’ibindi.

Ubushakashatsi bw’Ikigo cy’Abanyamerika cyita ku Buvuzi (NIH) bugaragaza ko 64% by’abantu bakuru nibura bahura n’ikibazo kimwe giterwa n’iyi ndwara mu buzima bwabo.

Ubu burwayi nta muti uhamye bufite gusa abahanga bavuga ko umuntu akwiye kuruhuka bihagije, akirinda inzoga na caffeine mbere yo kuryama no kuganira n’inzobere mu kuvura indwara zo mu mutwe kugira ngo arebe ko nta bibazo by’agahinda gakabije afite, guhangayika, ihungabana cyangwa umunaniro ukabije.

Mu gihe ufite umuntu afite ubu burwayi ni byiza gukuraho ibintu byose bishobora gutega cyangwa kumukomeretsa umuntu igihe ari kugenda atareba, kwirinda kumukanga igihe ari kurota agenda, gufunga inzugi n’amadirishya ndetse byaba ngombwa ugakura imfunguzo mu rugi n’ibindi.

Niba ibi bibazo ukunze kubigira ni byiza kujya kwa muganga, kuko hari igihe iyi myitwarire iterwa n’indi imiti nk’iy’umuvuduko w’amaraso, iya asthma, iy’igicuri n’ibindi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *