Menya unasobanukirwe igisabwa kugira ngo umuntu ufite Tattoo abashe gutanga amaraso
4 mins read

Menya unasobanukirwe igisabwa kugira ngo umuntu ufite Tattoo abashe gutanga amaraso

Umuyobozi w’ishami ryo gutanga amaraso mu Kigo cy’ igihugu gishinzwe kwita ku buzima, Rwanda Biomedical center (RBC), Dr. Muyombo Thomas, mu kiganiro aherutse kugirana n’itangazamakuru ubwo hasozwaga gahunda ya MTN Rwanda ya ‘Y’ello Care,’ yasobanuye ko hari abantu batemerewe gutanga amaraso bitewe n’imyaka, uburwayi, cyangwa ibihe runaka barimo.

Gutanga amaraso ni ingenzi, nubwo umuntu abikora ku bushake. Icyakora usanga hari amakuru asakazwa rimwe ugasanga ni adafite aho ashingiye kuri iyi gahunda irokora ubuzima bwa benshi.

Uwo muyobozi w’iryo shami yabajijwe niba hari umuntu utemerewe gutanga amaraso, yagize ati: “Yego. Umuntu ukiri muto, utarageza imyaka yo gufata icyemezo, umurwayi urwaye indwara iyo ariyo yose (iyo urwaye muri icyo gihe urwaye ntabwo wemererwa gutanga amaraso, ariko hari n’abatabyemererwa burundu, nk’abarwara indwara zidakira). Mu ndwara zidakira harimo izandura n’izitandura.”

Abarwaye izi ndwara zirimo SIDA, Mburugu, umutima, umuvuduko ukabije cyangwa mukeya w’amaraso, impyiko, Diyabete, indwara y’ibisazi, igicuri, Asthma, umwijima wo mu bwoko bwa B, C n’ubundi bwoko bwose bw’indwara y’umwijima ntibemerewe gutanga amaraso.”

Mu bandi batemerewe gutanga amaraso, harimo abagore batwite kugeza igihe abana babo bagejeje igihe kirenze umwaka, ndetse n’abakobwa cyangwa abagore bari mu mihango.

Ku bijyanye n’abibaza niba umuntu wishushanyije ku mubiri ibizwi nka ‘tatouages’ [Tattoo] ashobora gutanga amaraso, Dr Muyombo yasobanuye ko hari igihe runaka kigera uyu muntu nawe akemererwa gutanga amaraso nk’abandi.

Avuga ko buriya umuntu ufite ‘tatouage’ ayimaranye igihe kirengeje amezi atandatu, yemererwa gutanga amaraso. Umuntu wishyirishijeho ‘tatouage’ muri icyo gihe cy’amezi atandatu aba atemerewe gutanga amaraso, ubwo ‘tatouage’ nanayifatira mu cyiciro kimwe no kwikuza iryinyo, cyangwa igisebe, ikintu cyose kigaragaza umubiri w’imbere y’uruhu […] ndetse ngo ‘tatouage’ bakoresha udushinge barimo bayishushanya, kandi ni igikorwa gikomeretsa uruhu. Rero umuntu uri gushyirwaho ‘tatouage’ aba afite ibyago byo kuba ashobora kwanduriramo indwara ziterwa wenda n’izo bacteria, n’umwanda,… icyo gihe bivuze ko aba atemerewe gutanga, kugeza igihe umubiri we, twa dukoko ubashije kuba wadukura mu maraso.”

Akomeza asobanura ko n’uwikuje iryinyo, haba hari microbe ziba ziri mu kanwa zishobora no kugera mu maraso zigateza ibibazo. Kuko ngo iyo wikuje iryinyo, ni igisebe kiba gihari gishobora kwinjiramo utwo dukoko duhita tujya no mu maraso. Hanyuma wowe wenda ntibinagutere ikibazo, ariko wa muntu uri mu bitaro ubwirinzi bwe bw’umubiri bukaba bwangiritse.”

Ni muri urwo rwego rero rwo kwirinda ko abo bantu (bakeneye amaraso kwa muganga) tubateza ibibazo, ntabwo amabwiriza yemera ko umuntu wikuje iryinyo, uwishyirishijeho ‘tatoo,’ ufite igisebe,.. atanga amaraso.

Ubusanzwe abahanga mu buvuzi bagaragaza ko umuntu atanga amaraso rimwe mu minsi 56 (ibyumweru umunani), kugira ngo umubiri wongere gukora andi.

Amaraso agira ibice bitatu, udufashi dufasha mu gutsinisha vuba amaraso mu gihe umuntu yakomeretse, insoro zitukura zifasha mu gukwirakwiza umwuka mwiza (oxygène) mu mubiri akuwe mu bihaha, no gukuramo umwuka wanduye, n’insoro zera zifasha mu kurinda umubiri kugira za ‘infections’, bacteries n’ibindi bishobora kwinjirira umubiri. Zifatwa nk’igice cy’ubwirinzi bw’umubiri.

Ibi bivuze ko nubwo ari byiza guhitamo amaraso utanga bya buri gihe, iyo wiyemeje gutanga ibigize amaraso yose bigusaba gutegereza iminsi 56 umaze gutanga kugira ngo utange andi.

Gahunda yo gutanga amaraso ni imwe mu ziramira abarembye ku Isi kuko byibuze udusashe miliyoni 85 tw’insoro zitukura dutangwa buri mwaka. Ni na ko ibindi bigize amaraso nk’insoro zera, udufashi, umushongi na byo byifashishwa mu gutabara indembe kwa muganga.

Imibare ya OMS igaragaza ko buri mwaka byibuze hatangwa amaraso inshuro zirenga miliyoni 118.5.

Ni gahunda u Rwanda rwatangije mu mu 1976 nyuma y’uko OMS isabye ibihugu byose bigomba kugira ishami ryo gutanga amaraso. Mu 2011 ni bwo ibikorwa byo gutanga amaraso byagizwe ishami mu yandi mashami agize Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kwita ku Buzima, RBC. Byemejwe mu itegeko nimero 54/2010 ryo ku wa 25 Mutarama 2011.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *