3 mins read

Menya ibyaranze i tariki ya 19 nyakanga  mu mateka

Uyu ni umunsi wa gatandatu w’icyumweru, tariki ya 19 z’ukwezi kwa karindwi, Nyakanga mu Kinyarwanda. Ni umunsi wa 200 w’umwaka, harabura 150  ngo uyu wa 2025 ugere ku mu sozo.

Bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka

1324: Mansa Musa, umwami w’Ubwami bwa Mali, yageze i Kahiro (Cairo) ari mu rugendo agana i Maka, ari kumwe n’imbaga y’abantu 600,000, abacakara 12,000 n’ingamiya 80 buri imwe ipakiye ibiro 136 by’izahabu.

1870: Umwami Napoleon III w’u Bufaransa yatangaje intambara ku gihugu cya Prussia, bitangiza Intambara hagati y’u Bufaransa n’u Budage  (Franco-German War).

1845: Inkongi y’umuriro ikomeye yashenye amazu 1,000 i New York City inahitana abantu benshi.

1903: Umufaransa Maurice Garin yatsindiye Tour de France ya mbere, yari ifite intera ya km 2,428.

1940: Adolf Hitler yasabye ko Ubwongereza bumanika amaboko ariko bubitera utwatsi.

1941: Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika Franklin D. Roosevelt yashyizeho Komite yitwa Fair Employment Practice Committee (FEPC) kugira ngo irwanye ivangura mu kazi.

1947: Aung San, umuyobozi w’abaharaniraga ubwigenge bwa Birmaniya (Myanmar) akaba yari Minisitiri w’Intebe, yiciwe i Rangoon ubu ni Yangon.

1969: Apollo 11 yinjiye mu muyoboro w’ukwezi, mu rugendo rwayo rwo kugera ku kwezi.

2017: Indirimbo “Despacito” ya Luis Fonsi afatanyije na Daddy Yankee yabaye indirimbo yumviswe cyane kurusha izindi ku isi hose, yumvwa inshuro miliyari 4.

2017: Abashakashatsi b’inkiko hifashishijwe ADN bamenye ko James Byron Haakenson w’imyaka 16 yari umwe mu bahitanywe n’umwicanyi John Wayne Gacy, nyuma y’imyaka 41 aburiwe irengero.

2017: Senateri w’Amerika John McCain yarasuzumwe basanga afite kanseri y’ubwonko.

2021: Igitero cy’ubwiyahuzi ku isoko rya al-Wuhailat i Baghdad muri Iraki cyahitanye abantu 25, mbere y’umunsi mukuru wa Eid al-Adha.

2022: Ubushyuhe bwarenze 40°C mu bice bimwe by’u Bwongereza ku nshuro ya mbere mu mateka.

2023: Umusozi wararidutse nyuma y’imvura nyinshi yaguye mu gace ka Irshalwadi hafi ya Mumbai mu Buhinde, uhitana nibura abantu 27, abandi 78 baburirwa irengero.

Bamwe mu bavutse kuri iyi tariki

1962: Anthony Edwards, umukinnyi wa filime w’Umunyamerika, wakinnye izirimo: It Takes Two, Dr Greene – ER, yavukiye i Santa Barbara, California.

1946: Ilie Năstase, umukinnyi w’umupira w’amaboko w’Umuromania, yatwaye US Open 1972, French Open 1973; yatwaye ibikombe 5 bya Grand Shalemu n’ibindi. yavukiye i Bucharest, Romania.

1888: Eugène Jungers, yabaye Guverineri w’Ububiligi mu cyahoze ari Rwanda-Urundi, avukira i Messancy, mu Bubiligi.

1849: François Victor Alphonse Aulard, umunyamateka w’Umufaransa, yavukiye i Montbron, mu Bufaransa.

‎1846: Edward Charles Pickering, umuhanga mu by’ikirere w’Umunyamerika ndetse akaba ari umwe mu batangije uburyo bwo gupima imirasire y’inyenyeri (spectroscopie), yavukiye i Boston, Massachusetts.

Bamwe mu batabarutse kuri iyi tariki

1824: Agustín de Iturbide, Jenerali w’igisirikare cya Mexique, umunyapolitiki ndetse akaba Umwami wa mbere wa Mexique, yarashwe ku myaka 40.

1965: Syngman Rhee, Perezida wa mbere wa Koreya y’Epfo (1948-1960), yapfuye afite imyaka 90.

2004: Zenko Suzuki, Minisitiri w’Intebe w’u Buyapani (1980-1982), yapfuye afite imyaka 93.

2014: James Garner, umukinnyi wa filime w’Umunyamerika wamenyekanye cyane muri filime za televiziyo nka Maverick na The Rockford Files, yapfuye afite imyaka 86.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *