
Bigirimana Abedi biteganyijwe ko agomba gutangazwa nk’umukinnyi mushya wa Rayon Sports
Umurundi Bigirimana Abedi biteganyijwe ko agomba gutangazwa nk’umukinnyi mushya wa Rayon Sports uzayifasha umwaka utaha w’imikino nyuma yo kumvikana.
Uyu musore aherutse gusesekara mu Rwanda ari kumwe n’umuhagarariye ndetse amakuru yemeza ko ibyo buri ruhande rwagombaga urundi rwabitanze.
Uyu musore ukina hagati mu kibuga w’imyaka 23 ni umwe mu bitezweho kuzatanga umusaruro bitewe n’uko yitwaye kuva yagera mu Rwanda akaba akinira n’ikipe y’igihugu y’u Burundi y’umupira w’amaguru “Intambara mu Rugamba”.
Bivugwa ko Bigirimana yahawe amasezerano y’imyaka ibiri kuri miliyoni 22 Frw, akazajya ahembwa umushahara wa miliyoni 1,5 Frw buri kwezi.
Mu mwaka ushize w’imikino 2024/25, Abedi yafashije Ikipe ya Police FC gusoreza ku mwanya wa kane, cyane ko yatsinze ibitego birindwi ndetse anatanga imipira umunani yavuyemo ibitego.
Bigirimana Abedi yakiniye amakipe arimo Rukinzo FC(2017-2020), Kiyovu SC(2020-2023), ndetse na Police FC(2023-2025).