Chelsea ishobora kwemera guhomba kugira ngo irekure umukinnyi wayo
1 min read

Chelsea ishobora kwemera guhomba kugira ngo irekure umukinnyi wayo

Ikipe ya Chelsea igiye kwemera guhomba kugira ngo Umunya-Portugal Joao Felix asohoke muri iyi kipe y’umutoza Enzo Maresca nyuma yo kudatanga umusaruro.

Uyu musore w’imyaka 25 mu mwaka ushize ni bwo yari yaratijwe mu ikipe ya AC Milan kugira ngo azamure urwego ariko birananirana.

Chelsea yaguze Joao Felix mu mwaka 2024 yemera gutanga miliyoni £35 kuri Atletico Madrid icyo gihe Atletico ihita igura Conor Gallagher ibyanaviriyemo Chelsea guhura n’ibibazo by’ubukungu ‘Financial Fair Play’ (FFP).

Chelsea ishaka miliyoni £35 nk’izo yamuguze mu gihe Benfica yo iri gutanga miliyoni £17.3 ikazemera no kuzagira amafaranga iha Chelsea mu gihe yazamugurisha mu gihe kizaza.

Nk’uko The Sun ibyemeza Benfica yiteguye kureka Chelsea kugeza mu minsi ya nyuma kuko ibizi neza ko ntayandi makipe amushaka.

Gusa kurundi ruhande, Benfica yifuza ko Felix yaza vuba akazakina umukino wa Super Cup ya Portugal uzabahuza na Sporting icyumweru gitaha. Ariko bishobora kwanga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *