Bethlehem Choir ishyize hanze indirimbo nziza ivuga ububasha budasanzwe: “Imbaraga mu Maraso ya Yesu”
3 mins read

Bethlehem Choir ishyize hanze indirimbo nziza ivuga ububasha budasanzwe: “Imbaraga mu Maraso ya Yesu”

Mu gihe isi ihangayikishijwe n’uburwayi, icyaha, n’akababaro k’imibereho ya buri munsi, Korali Bethlehem yashyize hanze indirimbo nshya y’ihumure n’imbaraga yitwa “Imbaraga mu Maraso ya Yesu”. Ni indirimbo y’ivugabutumwa yibutsa abakristo ko ibisubizo byinshi bakeneye mu buzima biri mu guhamya no kwizera amaraso y’Umucunguzi – Yesu Kristo.

Iyi ndirimbo igaruka kenshi ku magambo akomeye agira ati: Mu maraso ya Yesu harimo imbaraga, mumaraso ya Yesu harimo gukiza. Aya magambo asubirwamo inshuro nyinshi mu ndirimbo, akibutsa ko gukira, kugarukira Imana, ndetse no kuzahurwa k’umwuka byose bigashingira ku bubasha bw’amaraso ya Yesu yamenwe ku musaraba. Mumaraso ya Yesu harimo imbaraga zigiciro, nizoziduhesharwose kuba abana b’Umwami Imana. Aha barerekana ko si gusa gukira indwara zo ku mubiri, ahubwo ari n’umugisha wo guhindurwa abana b’Imana binyuze mu kwezwa n’amaraso ye. Aya ni amagambo y’ukuri yubaka ukwizera k’umukristo uri mu rugendo rwo guhindurwa.

Indirimbo itanga ishusho ishingiye ku gice cyo muri Bibiliya aho Petero na Yohana, abigishwa ba Yesu, bakoreshwa n’imbaraga z’Imana bagakiza ikimuga ku irembo ry’urusengero. Ibi nabyo barabivuga mu ndirimbo bati: Petero na Yohana , boherejwe mu maraso, babona imbaraga, babona kwizera, ibitangazabyarakoretse ndetse abizera bariyongera. Aha baratwereka ko uko umuntu yemera imbaraga z’amaraso ya Yesu, niko bimufungurira inzira yo gukora ibitangaza ndetse n’abandi bakabyungukiramo bakemera Kristo. Binyuze muri iyi ndirimbo, Bethlehem Choir irahamagarira abantu bose gukura amaso ku buzima bwabo bwite, bakayerekeza kuri Kristo uvura, weza, akababarira, akanaha ubugingo bushya.

Bethlehem Choir irakangurira abumva indirimbo “Imbaraga mu maraso ya Yesu”, Si ukwizera kwa nyirarureshwa, ahubwo ni ukwizera gushingiye ku byabaye, ku bubasha bwagaragajwe kuva kera kugeza uyu munsi. Nizoziduhesha rwose kwizera kutagabanije, ko mu maraso ya Yesuharimoimbaraga zo gukiza. Bavuga ko izi mbaraga zitagirira umumaro umuntu umwe gusa, ahubwo ari ubusugire bwa bose, uko waba umeze kose, aho waba uri hose, hari ubushobozi bwo guhinduka no gukira mu maraso ya Yesu.

Bethlehem Choir yibutsa ko amaraso ya Yesu adakiza gusa umubiri, ahubwo anahanagura ibicumuro, akagira ubushobozi bwo guhindura umuntu wacumuye akavamo umuntu mushya, uhamya Imana y’umukiro.

Korali Bethlehem ni imwe mu makorali akunzwe cyane muri gahunda z’ivugabutumwa mu Rwanda. Izwiho indirimbo zifite amagambo y’umwimerere yuzuyemo inyigisho, ubuhamya n’icyizere. Abo baririmbyi babarizwa mu Itorero rya ADEPR, ndetse ibikorwa byabo byagiye bigaragarira ku rwego rw’igihugu, aho bakunze kwitabira ibitaramo by’ivugabutumwa n’amasengesho rusange.

Iyi ndirimbo yabo nshya igarutse mu gihe benshi bakeneye kuzahurwa ku mutima. Yakozwe mu buryo bugezweho, ifite amajwi asukuye kandi ivuga ku kibazo gikomeye: uburyo isiikeneye gukira imbere ninyuma, ikanyurwa n’amaraso ya Kristo.

“Imbaraga mu Maraso ya Yesu” imaze kugera ku mbuga zitandukanye zicuruza umuziki wa Gospel nka YouTube, Boomplay, Audiomack, n’izindi. Ni indirimbo igomba kugera kuri buri wese wumva akeneye guhagarara mu kwizera gushingiye ku maraso y’Umucunguzi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *