Pastor Marcello Tunasi yashatse undi mugore nyuma y’uko yaramaze umwaka apfushije umugore we wa mbere
1 min read

Pastor Marcello Tunasi yashatse undi mugore nyuma y’uko yaramaze umwaka apfushije umugore we wa mbere

Pastor Marcello Tunasi yashyingiranwe na Aïsha Esther ku wa Gatatu, tariki 23 Nyakanga 2025, mu bukwe bwabereye mu mujyi wa Bruxelles.

Umupasiteri akaba n’umuvugabutumwa ukomeye cyane muri Congo, Pastor Marcello Tunasi, yakoze ubukwe n’umugore mushya nyuma y’umwaka umwe apfushije uwa mbere bari bamaranye imyaka irenga 18 babana nk’umugabo n’umugore.

Mu butumwa uyu muvugabutumwa yashyize ku rukuta rwe rwa X, yagize ati: “Twabwiranye Yego. Mu mugambi w’Imana, mu gihe cy’Imana, hamwe n’umuntu Imana yahisemo. Ubu si ubumwe gusa ahubwo ni inshingano. Umutima umwe, icyerekezo kimwe n’urukundo rumwe rwubakiye ku rutare. Mwarakoze mwese ku bwo kutuzamura mu isengesho. Iyi ni intangiriro.”

Blanche Tunasi, umufasha wa mbere w’Umushumba Marcello Tunasi uyobora itorero ryitwa ‘La Compassion,’ yitabye Imana ku wa Gatatu tariki 12 Kamena 2024, bikaba bivugwa ko yazize indwara y’umutima. Aho yasize abana bane bari bamaze kubyarana, ndetse asigira ishavu rikomeye itorero ‘La Compassion’ yasengeragamo anahakorera umurimo w’Imana.

Marcello Tunasi, yitabye umuhamagaro wo gukorera Imana mu 1996, aba Umushumba mukuru wa ‘La Compassion’ ikorera i Kinshasa mu 1998. Mu 2009, nibwo yashinze icyitwa CREFM (Centre, d’Evangélisation, de Formation et de Mission). Uyu akaba ari umuryango ushingiye ku ndangagaciro z’urukundo, kwera, imbaraga, n’uburinganire mu Kristo Yesu.

Usibye imirimo ya gishumba, Marcello ni umwanditsi w’ibitabo akaba n’umusemuzi ukunda ibijyanye n’ikoranabuhanga ndetse no kwigisha. Yashinze imiryango ifasha imfubyi, abamisiyoneri n’abandi, irimo Marcello Tunasi Ministries (MT), Noyau Compassion International (NCI) na CSM (Compassion School of Ministry). Yanditse ibitabo ndetse agira uruhare mu gukosora byinshi. Yaje gushakana na Blanche Odia Kandolo, umugore wa mbere wamusigiye abana bane aribo; Oracle, Shukrani, Shiphra na Thabiri.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *