
Alicia na Germaine bashyize hanze indirimbo nshya “Uri Yo” yanditswe na Niyo Bosco wirunduriye muri Gospel
Abaramyi Alicia na Germaine barakataje mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, bakaba bashyize hanze indirimbo nshya y’amashusho bise “Uriyo” yanditswe na Niyo Bosco uherutse gutangaza ko ahagaritse burundu umuziki w’Isi akinjira mu muziki wa Gospel.
Alicia and Germaine bakunzwe mu ndirimbo zitandukanye zirimo “Urufatiro”, “Rugaba”, “Wa Mugabo” na “Ihumure”, na “Uri Yo” bashyize hanze mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 05 Kamena 2025. Amashusho yayo yayobowe na Big Deal, naho amajwi akorwa na Popieeh. Ni indirimbo yanditswe na Niyo Bosco afatanyije na Alicia na Germaine.
Mu mwaka umwe gusa bamaze mu muziki, bamaze kwigarurira imitima ya benshi ndetse begukanye igihembo cya mbere cya “Best Gospel Artist” mu irushanwa rya “Rubavu Music Awards” mu birori bikomeye byabaye kuwa 24 Gicurasi 2025. Kuri ubu barakataje ndetse bateguje indirimbo nshya nyinshi na Album yabo ya mbere.
Alicia na Germaine barakataje mu muziki wa Gospel
Mu kiganiro na Paradise, Alicia yavuze ko indirimbo yabo nshya “Uri Yo” ifite ubutumwa bwiza bukwiye kumvwa na buri wese. Ati: “Ni indirimbo twakoze turi mu bihe byayo cyane. Ni Ubutumwa bushya lmana yagennye ko turirimba. Ni ibintu byiza rero ubwo turi mu murongo lmana idushakamo.”
Ufitimana Alicia na Ufitimana Germaine ni abana b’abakobwa bakiri bato bakomoka mu Ntara y’Uburengerazuba, mu Karere ka Rubavu, bakaba babarizwa mu Itorero rya ADEPR Ruhangira. Batangiriye umuziki ku ndirimbo “Urufatiro” yageze hanze mu 2024, ubu barakunzwe cyane mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana.